Ku wa 11 kugeza tariki ya 12 Mutarama 2018, Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu mukwabu wabereye mu muhanda uva i Gatuna werekeza mu mujyi wa Kigali hafatiwe Moto umunani (08) abari bazitwaye badafite ibyangombwa ndetse bamwe bica amategeko y’umuhanda. Abafatiwe muri uwo mukwabo wo mu karere ka Gicumbi baciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itatu na bitanu (135,000Frw).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Seniro Supertendent of Police (SSP) Jean Marie Vianny Ndushabandi avuga ko abenshi mu bamotari bafashwe wasangaga badafite ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga ndetse no kurenga ku mategeko y’umuhanda.
Yagize ati “Abafashwe wasangaga badafite uruhushya rubemerera gutwa ikinyabiziga cya moto, Permit, hari ababaga badafite ubwishingizi bw’ikinyabiziga, Insurance, abandi bagiye bafatwa bica amategeko y’umuhanda.”
SSP Ndushabandi avuga ko byamaze kugaragara ko abenshi mu bamotari bazitwara badafite ibyangombwa aribo usanga ahanini bateza impanuka mu muhanda.
Ati “Twamaze kubona ko akenshi abamotari batwara badafite ibyangombwa baba batanazi amategeko y’umuhanda bityo bagateza impanuka za hato na hato.”
Yakomeje avuga ko uyu mukwabo utazagarukira mu batwara abagenzi kuri moto gusa , ko ahubwo izakomereza no mu bashoferi batwara abangenzi mu mudoka.
Kuva tariki 10 Mutarama 2019 Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, batangije mu gihugu cyose igikorwa cyo gufata bimwe mu binyabiziga bya moto ba nyirabyo babitwaraho abagenzi bitujuje ibyangombwa ndetse n’abarenga ku mategeko y’umuhanda. Ni igikora cyatangiriye mu mujyi wa Kigali, ariko kizakomereza mu ntara zose z’u Rwanda.
Panorama









































































































































































