Rukundo Eroge
Mu bukangurambaga bukorwa mu ntara y’Amajyepfo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gukumira ibyaha byo gucuruza abantu, abakobwa bibutswa kugira amakenga ku babizeza kubashakira akazi keza hanze y’igihugu ndetse no kubashakira abagabo, nyamara bihishe mu kubacuruza.
Ubwo ubu bukangurambaga bwakorwaga mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba, Mwenedata Philbert, Umukozi mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha –RIB, yabwiye abaturage ko abakora ibyaha byo gucuruza abantu bagira amayeri menshi, ndetse abo babwiye bakabasaba kutazagira undi babibwira kuko ari ibanga rikomeye.
Agira ati “Gucuruza abantu bikorwa mu buryo bw’akazi, mu buryo bw’igitsina bakagusambanya bakishyura undi. Umuntu agushukishije akazi ntugire amakenga wagwa mu mutego. Abenshi baguye muri ubu bucuruzi ni abo igitsina gore. Mwirinde gushaka gukira no kubaho neza vuba.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Maniraro Eugene, avuga ko ibibazo byatanzwe byose bigiye gukomeza gukurikiranwa, asaba ababyeyi gukomeza kuba inshuti z’abana babo.
Agira ati “Abana banyu hari abatari hano, mugende mubasobanurire ibyo mwumvise birinde, abana banyu mubagire inshuti ku buryo nibahura n’ikibazo bababwira.”
Misago Jean Claude, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, avuga ko n’ubwo muri iyi minsi adafite akazi ariko azajya yirinda uwamushuka wese.
Agira ati “Nsobanukiwe byinshi uyu munsi, ubu bukangurambaga ni ingenzi, ngize aho mbona akazi nabanza nkamenyesha aho ngiye, nkanavuga unjyanye kugira ngo ntaba ngiye gucuruzwa nshukishijwe akazi.”
Ubu bukangurambaga bukozwe mu gihe hari abantu bagiye bagaragara bavuye hanze barigeze gucuruzwa, bakaza barangiritse cyangwa barahungabanye.
Zimwe mu mbogamizi zigihari mu kurwanya iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu harimo kutamenya uko gikorwa, iyi akaba ariyo mpamvu hakorwa ubu bukangurambaga haherewe ku bantu baturiye imipaka.

















































































































































































