Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Abakozi ba CHUB baremeye Abarokotse Jenoside inka 10

Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) baremeye inka 10 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakiri mu nzira yo kwiyubaka, bo mu mirenge ya Ndora na Gishubi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka biyubaka.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Kamena 2023 mu murenge wa Ndora, gihuzwa no kuvura  abaturage ku buntu indwara zinyuranye, cyiswe KOM (Kwibuka Outreach Medical Mission).

Ujyakuvuga Veneranda waremewe, mu byishimo byinshi, yavuze ko yari ahangayikishijwe no kuba agiye gusaza atongeye kunywa amata no kweza. Ashimira ubuyobozi bw’igihugu n’ibitaro bya Kaminuza.

Agira ati “Kuva nabura abanjye, bajyanye n’ibyabo n’amata ndayabura sinari nyaherutse. Ndishimye cyane iyi nka nzayifata neza kandi ndizera ko izanteza imbere, nimara kubona ifumbire, nkahinga nkeza, nananyoye n’amata”.

Hakizimana Innocent na we waremewe, yavuze ko yagorwaga cyane no kubona amafaranga yo kugurira abana amata ndetse no kubona ifumbire ariko ubu bikemutse.

Agira ati “Ndashima abatuzirikanye bakatugabira, iyi nka igiye kumbera intangiriro nziza yo kubaho neza no gutera imbere njye n’umuryango wanjye, tubona amata, tukabona ifumbire tugahinga tukeza bishimishije”.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr Ngarambe Christian, yasabye abaremewe kuzita ku nka bahawe, bagakomeza gutwaza bakabaho neza.

Agira ati “Ubu dutanze mu mirenge ibiri ya Gisagara, tuzagerageza uburyo tuzagera mu mirenge yose. Tubifurije gutunga mukagira inka mu kava mu cyiciro kimwe mujya mu kindi, mukomeza no kugira ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, ashimira ubuyobozi bw’ibitaro bya Kaminuza bya Butare byabavuye bikanabagabira. Asaba abaturage bagabiwe kuzita ku nka bahawe, bakarushaho kubaho neza.

Agira ati “Twishimye cyane, inka iyo yinjiye mu karere buba ari ubukungu bwinjiye mu karere. Turabona ko gahunda yo kuva mu bukene tuyirimo neza. Turabifuriza gutera imbere, tukuzifata neza zikagera no ku bandi.”

Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kuva mu 2012 mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse, banabafasha mu rugendo rwo kwiyubaka no kwiteza imbere bamaze gutanga inka zigera kuri 471, habariwemo n’izagiye zivuka ku zatanzwe mu karere ka Huye, aho iki gikorwa cyatangiriye kongeraho inka 10 zihaka zatanzwe mu karere ka Gisagara kuri iyi nshuro.

Muri iki gikorwa abaganiwe inka banahawe amapombo, imiti n’imyunyu y’inka.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities