Abana basaga 4000 bo mu karere ka Gisagara mu mirenge ya Ndora na Gishubi, bamaze gufashwa kubona abaterankunga bazagira uruhare mu rugendo rw’imibereho yabo n’imiryango yabo, mu kwikura mu bukene babifashijwemo na World Vision Rwanda.
Ibi byagaragajwe ku wa 23 Kanama 2023 ubwo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora haberaga igikorwa cyo gutombora abaterankunga bazafasha abana kwiteza imbere n’imiryango yabo (chosen event) binyuze mu mushinga World Vision n’abaterankunga bawo.
Kayisharaza Florence umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe abafatanyabikorwa (JADF) ashima uruhare rwa World vision mu gufasha abana kubona abaterankunga.
Agira ati “World Vision ni umwe mu bafatanyabikorwa bafasha akarere mu buryo bufatika. Turasaba abababyeyi kwibuka inshingano zanyu za kibyeyi, aba bana si aba World Vision ni abanyu, ni ab’igihugu. Abana namwe mube abana beza bakunda kwiga bafite intego nziza. Tubijeje gukomeza ubufatanye.”
Kayonde Francis waje uhagarariye ubuyobozi bwa World Vision ku rwego rw’igihugu avuga ko ari iby’agaciro kubona abantu bafasha mu iterambere ry’umwana. Asaba abana n’ababyeyi kuzabyaza umusaruro amahirwe bagiye kubona n’ubuyobozi bukababa hafi.
Agira ati “Umwana ahitamo umuterankunga ntayindi mpamvu ijyendeweho, abana bose bakabona amahirwe angana. Buri mwana na buri muryango amahirwe mubonye muzayabyaze umusaruro ababere intangiriro yo gutera imbere.”
Ku ruhande rw’ababyeyi bafite abana batomboye abaterankunga bavuga ko aya mahirwe abana babo babonye bazababa hafi uko bishoboka, bakayabyaza umusaruro n’ibikorwa byose bizakorwa bakagira uruhare mu kubibungabunga.
Iki gikorwa cyo guhitamo abaterankunga ku bana gikorwa umwana utarengeje imyaka 5 areba amafoto y’abaterankunga, agahitamo uwo ashatse mu mafoto ahari, akaba ariwe uzamufasha mu myaka 15 hagendewe ku bikorwa by’umushinga biri muri ako gace; ariko umwana akaba abashobora guhabwa impano nk’amafaranga y’ishuri n’ibindi.
Ku bufatanye na World Vision imiryango 2500 yo mu mirenge ya Ndora na Gishubi imaze gufashwa kwikura mu bukene kugira ngo umwana akomeze kubaho neza no kwegerezwa amazi meza n’ibindi.






Rukundo Eroge









































































































































































