Rukundo Eroge
Abaturage bo mu karere ka Gisagara basabwa gukomeza kurangwa n’ubutwari mu rugamba rw’iterambere, bakiteza imbere bo ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Ibi aba baturage babisabwe ubwo hizizwaga ku rwego rw’akarere, Umunsi w’Intwari ku wa 1 Gashyantare 2024, mu kagari ka Sabuhoro, Umurenge wa Kansi, ahavuka Uwiringiyimana Agathe, umwe mu ntwari z’Imena.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yibukije abaturage ko mu biranga intwari harimo kugira ubumuntu no gukunda abantu. Agira ati “Mu gihe abanyarwanda tugezemo, turasabwa kurangwa n’ubutwari mu rugamba rw’iterambere. Nimusiga abandi ku nka mu minsi iri imbere turajya kuri moto…hari byinshi mwagezeho mutari muzi ko binashoboka n’ibindi birashoboka mukomeze mutere imbere…”
Manariyo Martin ni urubyiruko ariko kandi asanzwe ari umuhinzi-mworozi wagabiwe inka. Avuga ko yigira byinshi kuri Agata bavuka mu kagari kamwe kandi azatera ikirenge mucye akora neza.
Agira ati “Banyoroje ejo nzoroza abandi, urugamba rw’iterambere dukomeze tururwane, Agata mwigiraho byinshi cyane harimo kudacika integer, nzabyifashisha ntere imbere.”
Joziyane , umukobwa w’imyaka 21 avuga ko binyuze mu kwiharika no korora amatungo magufi, azaharanira kuba intwari ahereye ku kwikura mu bukene.
Agira ati “Ndi umunyeshuri, kuvuka mu kagari kamwe n’intwari binyongerera imbaraga bigatuma nkora cyane, kuko akenshi mbitekerezaho kandi nzakomeza kubizirikana.”
Insanganyamatsiko y’umunsi w’intwari kuri iyi nshuro iragira iti “Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu.”
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kwiteza imbere imiryango icyenda yagabiwe inka muri gahunda y’inka ku muryango aho, aka kagari ka Sabusaro kageze ku kigero cya 99.1% ku miryango igatuye. Biteganyijwe ko kazaba kari ku 100% mu gihe kitarenze ukwezi.
Kuri ubu Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Icyiciro cy’ingenzi nta ntwari iragishyirwamo kuko hagikomeje ubushakashatsi.


















































































































































































