Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Abayobozi bibukijwe kwirinda guhishira ibimenyetso by’ihohoterwa

Abayobozi mu byiciro bitandukanye mu nzego z’ibanze mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gishubi, barasabwa  kwirinda guhishira ibimenyetso by’ihohoterwa iryo ari ryo ryose mu bikorwa byabo bya buri munsi, kandi bagashishikariza abo bahagarariye kubyirinda bagatangira amakuru ku gihe, yafasha mu gukumira icyaha cyangwa mu gutahura uwagikoze.

Ibi aba bayobozi babisabwe mu kiganiro bagejeweho ku wa 10 Ukwakira 2023 na Ntaganira Munana Emmanuel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ikumirwa ry’ibyaha mu rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), mu mahugurwa yabereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gishubi hagamijwe kurwanya ihohoterwa.

Ntaganira agira ati “Umwana ntafatwa ku ngufu kuko ntazo agira arasambanywa. Mwirinde gutinda gutanga amakuru no kuba nk’abavuguzi cyangwa mu gihe mutanga raporo ngo mugire amakuru muhisha. Mukwiye kuvuga ibintu ukobiri. Mu gihe hari ikimenyetso mubonye cyangwa mugeze ahabereye icyaha. mujye mwirinda gukora ku muntu cyangwa ikintu. Urugero nko gukora ku rugi. Dufatanye dutange amakuru ariko cyane cyane agamije gukurima icyaha igihe icyaha cyabaye ibimenyetso ntibihishirwe.”

Mukandutiye Concilia uhagarariye urugaga rw’abagore mu murenge wa Gishubi witabiriye amahugurwa yateguwe na RIB, avuga ko aya mahugurwa amwunguye byinshi by’umwihariko ibijyanye no gutanga amakuru no kwirinda ihohoterwa rikorerwa umwana.

Agira ati “Icyo ntarinzi ni uko umwana iyo yasambanyijwe badahita bamwuhagira ahubwo babungabunga ibimenyetso bakabanza kumujyana kwa muganga. Biramfashije kandi abantu twese twahuriye hano nizera ko tuzatanga umusaruro mu kurwanya ihohoterwa.”

Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Gishubi, Hitimana Jean d’Amour, avuga ko biteze kugabanuka kw’ihohoterwa mu murenge.

Agira ati “Ikizatugirira akamaro gikomeye ni ugukumira icyaha kitaraba. Tugiye gukurikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahugurwa ndetse n’ikorwa rya raporo y’ubugenzacyaha ko yubahirijwe ingingo esheshatu z’igenzi twahuguweho, ku buryo hazatangwa raporo ijya mu bugenzacyaha izatanga umusaruro.”

Aya mahugurwa kuri iyi nshuro afite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gutsina n’irikorerwa abana.”

Yitabiriwe n’abayobozi mu byiciro binyuranye by’inzego z’ibanze mu murenge wa Gishubi baturutse mu tugari dutatu no mu midugudu 11 batoranyijwe, akaba yitabiriwe n’abayobozi 126.

Mu karere ka Gisagara mu mezi atatu ashize RIB ivuga ko hagaragaye ibyaha bisaga 58 bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities