Imiryango 2,400 y’abaturage bo mo karere ka Gisagara mu mirenge ya Kansi na Kigembe yasoje urugendo rwo kwikura mu bukene bukabije, yari imazemo imyaka itatu irufashwamo n’Umuryango wa Gikirisitu World Vision Rwanda, ku bufatanye na Association Mwana Ukundwa n’akarere ka Gisagara.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Ugushingo 2023 cyibera mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara. Abaturage bateye intambwe yo kuva mu bukene bukabije biyemeje kutazasubira inyuma ahubwo bagaharanira gukomeza kwiteza imbere.
Nsengimana Jean Baptiste wo mu murenge wa Kansi, wasoje urugendo rwo kwikura mu bukene bukabije, avuga ko yumvaga atazakira kuko mu muryango wabo ntawigeze ukira, bigatuma udufaranga abonye atunywera akigumira mu bukene, ariko aho yaherewe amahugurwa n’amafaranga yo guheraho yarakoze yiteza imbere.
Agira ati “Kuri ubu mpinga ibigori, noroye inkoko n’ihene, nditegura no kugura inka. Nahereye ku ihene naguze mu mafaranga nahawe, ndakomeza ndakora. Nyuma yo guhindura imyumvire, mfite intego yo gukomeza gutera imbere nkazaba umukire ukomeye, mfatanyije n’uwo twashakanye nanizigamira.”
Yabaragiye Jacqueline wo mu murenge wa Kigembe na we wasoje urugendo, ukomoka mu bo amateka agaragaza ko basigajwe, avuga ko atari aziko azagera aho ageze kuri ubu mu iterambere, ariko ku bwo amahugurwa yahawe akataje.
Agira ati “Narintunzwe no kubumba inkono no guca inshuro, nyuma y’amahugurwa nahawe n’umushinga narakoze cyane njye n’umugabo wanjye, ubu dukora ibikoresho biteye imbere tubayeho neza, abana bariga, nkora ku rukuta amatara akaka.”
Nsengiyumva Aimable, Umuyobozi w’ishami ry’ubukungu n’imibereho myiza muri World Vision Rwanda, avuga ko abasoje urugendo batarekuwe kuko nyuma ya gahunda ya ‘Kira wigire’ abaturage basoje, hakurikiyeho gahunda yo ‘Kwigira’ izabafasha gukomeza gutera imbere.
Agira ati “Iterambere ni ugufata ibyemezo byiza, ukongeraho amahirwe ahari. Mukomeze kwiga, iterambere ry’umuntu risaba kwiga, muhore mwiga, mukora cyane, mwizigamira iterambere rirashoboka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ko biteye ishema kubona amaturage bavuye mu bukene bukabije, dufite ubutumwa bwo kubaba hafi namwe mukomeze urugendo.
Agira ati “Uyu ni umunsi mukuru, iyo umuntu yateye imbere biba ari byiza cyane. Mukomeze kwitwara neza, ushobora kuba ufite byinshi ariko wakwitwara nabi bikagenda. Mufatanye n’abandi muzakomeza gutera imbere.”
Muri iki gikorwa imiryango mishya 2,450 nayo yo mu mirenge ya Kansi na Kigembe yasinyiye gutangira urugendo rwo kwikura mu bukene bukabije, urugendo izamaramo imyaka ibiri nk’uko gahunda nshya ya Guverinoma igenderwaho ibivuga; umuturage agaherekeza mu bikorwa bitandukanye kugeza avuye mu bukene bukabije.
Mu rugendo rwo kwikura mu bukene bukabije iyi miryango isoje hakoreshwaga imvugo mpuguro igira iti “Guhinduka mu mutwe, mu mibereho no mu mufuka.”
Muri iki gikorwa cyo gucutsa imiryango isoje urugendo rwo kwikura mu bukene bukabije, imiryango 263 yitwaye neza muri uru rugendo kurusha indi yahembwe ingorofani.
Akarere ka Gisagara habarurwa abaturage basaga ibihumbi 30 bakiri mu bukene bukabije, ariko akarere gafite intego yo gukuramo abaturage basaga 10,000 mu gihe cy’umwaka mu baturage 33,000. Nk’uko bigaragazwa n’Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022 ribigaragaza, aka karere gatuwe n’abaturage 397,051.

















Rukundo Eroge









































































































































































