Rukundo Eroge
Imiryango 37 yo mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara, yinjiye muri Noheli iremewe inka zigiye ku bafasha mu rugendo rw’iterambere n’imibereho myiza.
Iki gikorwa cyo kugabira iyi miryango inka cyabaye ku wa 22 Ukuboza 2023, imiryango 12 igabirwa inka, ikurukira indi 25 yagabiwe mbere.
Bigirimana Jean Baptiste na Iraguha Mediatrice baremewe, bavuga ko inka ihaka bahawe, by’umwihariko Iraguha yari ayikeneye cyane kugira ngo abashe kubona amata yo guha abana n’ifumbire yo gushyira mu mirima.
Iraguha agira ati “Twajyaga tubura amata yo guha impanga zacu ariko ubu byose bigiye gukemukira icyarimwe kubera inka duhawe. Turashima Perezida Kagame Paul muzamudushimirire cyane. Tuzayorora neza itubyarire umusaruro turacyari bato.”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko inka ari ubukungu mu gihe zizaba zigeze ku miryango yose bizaba ishingiro ry’iterambere mu ngeri zose.
Akomeza agira ati “Inka ni ubukungu, abazihawe turabashishikariza kuzazifata neza zigatanga umusaruro mu buhinzi no kurwanya igwingira ry’abana. Hari urugero rw’ibishoboka twizera ko kuzorora bazabishobora. Tugiye kwihuta muri aya mezi asigaye tugere ku ntego.”
Iyi miryango 37 yo mu murenge wa Save igabiwe inka muri gahunda ya “Gira inka munyarwanda” aho akarere ka Gisagara mu mirenge yose ikagize gafite gahunda y’inka ku muryango’ bikaba biteganyijwe ko iyi gahunda kuri ubu imaze kugera ku miryango 1500 izasiga buri muryango utunze inka yo kuwuha ifumbire n’amata, ukiteza imbere unabayeho neza.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, Akarere ka Gisagara gatuwe hafi 90% y’abahinzi, gafite intego yo koroza imiryango 3,200 aho hamaze korozwa 1,500. Umurenge wa Save wonyine hasigaye korozwamo imiryango 1,463.






















































































































































































