Abayobozi b’imidugugudu bo mu karere ka Huye barasabwa kuba intangarugero mu kwiteza imbere bahinga, bagira isuku, abo bayobora bakabareberaho bakirinda imvugo ziyobye abaturage harimo igira iti “Mwumve ibyo mvuga ntimurebe ibyo nkora”.
Ibi aba bayobozi babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, mu nama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Huye yahurije hamwe abayobozi mu ngeri zitandukanye bo mu karere ka Huye uhereye ku bakuru b’imidugudu.
Guverineri Kayitesi agira ati “Abaturage ni abana beza, izo nyigisho ntabwo zigikora zo kumva ibyo uvuga ntiharebwe ibyo ukora. Ibintu muvuga murabikora? Ubu buhinzi turi gusaba abaturage natwe turabukora? Duharanire kuba intangarugero, ubikora neza n’abaturage babikora neza bajya banagutangaho urugero. Tuvuge bicyeya bizahindura benshi.”
Sauda Hassan ni umukuru w’umudugudu wa Nyabisindu, mu kagari ka Gisakura, Umurenge wa Simbi. Avuga ko ibihembo abandi nahawe bimuteye ishyaka ryo gukora cyane bahereye ku mpanuro bahawe.
Agira ati “Hari abari bagihanga mu kajagari tugiye kubegera barusheho guhinga neza bongere umusaruro turwanye imirire mibi, duhereye ku kuba intangarugero tugira uturima tw’igikoni, ubwiherero n’ibindi.”
Muhire Jean Pierre, Umukuru w’umudugudu wa Birinja mu kagari ka Ruhashya, Umurenge wa Kigoma. Avuga ko yagerageza kuba intangarugero ariko agiye gushyira imbaraga muri byose asaba abaturage nawe akaba yaramaze kubikora.
Agira ati “Hari ibyo dukora ariko nibigiye gushyirwaho imbaraga cyane nk’abaturage bamara amasaha menshi mu kabari ntibakore ariko duhereye ku kuba intangarugero mu bikorwa ibyiterambere n’imibereho myiza.”
Iyi nama kuri iyi nshuro yari ifite insangamatsiko igira iti “Kongera umusaruro, kurwanya ubucyene n’imirire mini”.
Mu karere ka Huye habarurwa imidugudu 508, mu gihe abayiyobora baba babaye intangarugero gukora cyane bakongera umusaruro mu byo bakora byiganjemo ubuhinzi bakiteza imbere, byabera urugero n’isomo rigendeye ku bigaragara byagezeweho ku bo bayobora, hakarushaho no kwita ku isuku n’imirire myiza igizwe n’indyo yuzuye ku bana n’abakuru n’ubwo mu bihe bitandukanye hari ba mudugudu bagiye bagaragaza ikibazo cy’umwanya muto wo gukora ibyabo bitewe n’inama bitabira ku mirenge.
Muri iyi nama kandi hashimiwe abahize abandi mu kwesa imihigo inyuranye irimo gutanga ubwisungane mu kwivuza n’indi.











Rukundo Eroge









































































































































































