Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi gukomeza gusobanurira abo bayobora “RFL”

Guverineri w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice (Ifoto/Eroge R.)

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice witabiriye ubukangurambaga bwabereye mu karere ka Huye ku wa 19 Kanama bwiswe “menya RFL” (Rwanda Forensic Laboratory) Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, yasabye abayobozi bitabiriye ubu bukangurambaga gukomeza gusobanurira abo bayobora imikorere ya RFL bakayigana.

Yagize ati “Twakiriye nezea kuba ubu bukangurambaga bwabereye mu majyepfo, abayobozi bahura n’abaturage, ahabereye icyaha bakamenya iyi laboratwari. Turizera ko n’abaturage bagiye kuyimenya. Icyo dusaba abayobozi ni uko amakuru bamenyeye aha bayageza ku baturage binyuze mu nzira nyinshi zibahuza na bo. Si ibyabo gusa, ibyo bamenye babigeze ku baturage.”

Umuyobozi mukuru wa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera Lt Col Dr Karangwa Charles, yavuze ko intego z’ubu bukangurambaga ari uko abafatanyabikorwa bamenya serivisi RFL itanga, batubaze banatange n’inyunganizi, bakomeze kumenya RFL neza.

Yagize ati “Ibyo tumvikanye n’abayobozi kandi babitwemereye, ni uko badufasha ubu bukangurambaga bwagera kubo bashinzwe kuyobora, kuko nibo bafite uburyo babivuga neza bikumvikana; banahura nabo kenshi. Igihe twazabageraho tugasanga bafite amakuru, bakatubaza ibyo batumvise neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko icyo nk’abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye gukora nyuma y’ubu bukangurambaga, ari ukugeza aya makuru ku baturage mu bukangurambaga bakababwira icyo RFL aricyo ndetse n’akamaro kayo ndetse n’uko bakorana na yo.

Yagize ati “Tugiye guha abaturage amakuru n’uko bakorana na RFL, ku bijyanye no kubungabunga ibimenyetso, kugira ngo bigere kuri laboratwari bigifite ubuziranenge.”

Yakomeje avuga ko nk’abayobozi bamenye imikorere ya RFL bajyaga bakorana na RIB ariko batazi neza imikorere yayo, ariko ubu babimenye. Bajyaga bibaza nk’impamvu ibizamini bitinda ariko basobanuriwe igihe ikizamini kimara, bagiye kubijyeza ku bo bahagarariye. 

Ibitekerezo n’ibyifuzo ndetse no gushima byumvikanye muri ubu bukangurambaga byagarutse ku kuba iyi Laburatwari itanga amakuru akungahaye ku kuri mu butabera kurusha ibimenyetso bisanzwe mu rubanza (Classical evidences) kuko yo itanga ibijyendeye kuri siyansi (Scientific evidences).

Sobanukirwa unamenye “RFL”

Iyi Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera yatangiye mu 2005 ariko ititwa uko yitwa ubu, ikorera mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha; aho kuri ubu ikora ibizami bigera ku 8 mu ngeri zitandukaniye. Kuva mu 2018 imaze kugira uruhare mu gutanga amakuru ku birego 30,000 kandi ikaba ikomeje kuba indashyikirwa. 

Bimwe mu bibazo iyi laboratwari igihura na byo harimo kuba abatutgage nta makuru ahagije bayifiteho bituma ikoreshwa na bake, ndetse no kuba bamwe mu babyeyi cyangwa abandi bayiha ibimenyetso ikoresha bakererwa ugasanga birangiritse cyangwa bitaye ireme. Urugero nk’iyo umubyeyi umwana we yahohotewe agashaka kubanza kumwuhagira mbere yuko amujyana ku bushinjacyaha cyangwa kuri laboratwari.

Kuri ubu iyi Laboratwari ifite amashami akusanyurizwaho ibimenyetso i Rusizi mu bitaro bya Gihundwe n’i Rubavu. Byitezwe ko hazafungurwa n’irindi shami mu majyepfo mu gihe ubushobozi bwaba bubonetse ariko mu gihe bugishakishwa muri gahunda y’imyaka ibiri hagiye gushyirwaho imodoka zizajya zipima muri buri ntara (Mobile van).

Ku bijyanye n’ibiciro byibazwa na benshi muri iyi Laboratwari umuntu umwe urugero ushaka kumenya DNA (Uturemangingo ndangasano) yishura amafaranga y’u Rwanda 89,000 naho batatu bakishyura arenga 300,000. Mu gihe ubushinjacyaha busabwe ko iki kizamini nibwo bwishyura.

Ku kijyanye no kuba umwana yajya akorerwa DNA akiri mu nda cyabazwa na benshi umuyobozi wa RFL yavuze ko byajyaga bikorwa ariko umuryango w’abibumbye uvuga ko bitemewe ubu umwana akaba akorerwa (DNA test) amaze kuvuka kandi byewe n’ababyeyi bombi.

Ubu bukangurambaga bwise “Menya RFL” buzamara iminsi 30 aho bwatangiriye mu ntara y’Amajyaruguru, bwakurukijeho amajyepfo bukazakurikizaho izindi ntara ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye hagamijwe gukomeza gusobanurira abaturage imikorere ya RFL haherewe ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Menya RFL, Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bushingiye ku bumenyi n’ubuganga byifashishwa mu butabera mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu.”

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities