Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Haravugwa Imiwano ikaze hagati ya M23 na FARDC muri Masisi

Mu gihe akarere getegereje kubona ko M23 yubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara no gusubira inyuma, amakuru agera kuri Panorama avuga ko imirwano yongeye gukomera ku cyumweru tariki ya 5 Werurwe 2023, hagati y’ingabo za DRC (FARDC) n’ inyeshyamba za M23 mu gace ka Masisi mu majyaruguru ya Kivu.

Imboni ya Panorama muri aka gace kabereyemo imirwano ivuga ko nyuma yo gushotorwa, inyeshyamba zagabye igitero ku birindiro bya FARDC byibuze ku mpande enye zikikije Sake, nko mu birometero mirongo itatu uvuye i Goma.

Ati “Byari Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo niho humvikanye urusaku rw’ amasasu menshi mu gace ka Kingi, ku murongo wa Sake-Kirolirwe-Kitshanga, mu midugudu ya Malehe na Neenero ku murongo wa Sake-Mushaki ndetse no mu mudugudu wa Karuba ku muhanda wa Sake-Ngungu. Ni mu misozi ireba umujyi wa Sake. Iyi mirwano yakomeje mu gitondo ku buryo nta muntu utambuka.”

Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuga ko FARDC ikomeje guhangana n’ inyeshyamba za M23, cyane mu duce twa Karuba ahari habareye imirwano ikaze mu cyumweru cyatambutse.

Hagati aho, abasivili bakomeje guterwa impungenge z’umutekano ku muhanda wa Kitshanga-Mwesso-Pinga. nk’uko aya makuru abitangaza, nyuma yo gufata Mwesso mu ntangiriro z’iki cyumweru, abarwanyi ba M23 bamaze kwerekeza i Kashuga no mu yindi midugudu ikikije ako gace k’ingenzi ka Bashali Mukoto.

Amakuru atugeraho akomeza avuga FARDC ifite impungenge nyinshi zo kuba abarwanyi ba M23 bashobora kwerekeza i Pinga (ni agace agizwe n’ishyamba rinini cyane) muri Teritwari ya Walikale ubwayo ifite ubwuso bungana na Kilometero kare 23,000.

Uku gusubukura imirwano bibaye mu gihe M23 yiyemeje, ku wa gatanu, tariki ya 3 Werurwe, imbere ya perezida wa ICGLR, guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa DRC. Ibi, guhera kuwa kabiri, 7 Werurwe guhera sita z’amanywa (12h00).

Gaston Rwaka

7 Comments

7 Comments

  1. Pepe Rugangura

    March 17, 2023 at 09:21

    DRC irasekeje cyane !ubu ifite umunezero ntangere kuba ingabo za ANGOLA zageze kuri GOMA ngo amahoro yatashye ubwo se izahaguma, my people yo have to be accountable and responsible kuko ntawuzakunda iwanyu kubarenza.

  2. Bourgeaois Ndori

    March 14, 2023 at 16:56

    Vita ana mbaya tena inauwa ndiyo mana hata wanasiyasa wanayigopa

  3. Livingston

    March 14, 2023 at 16:54

    Ni uko imirwano irarangiye reka amahoro asagambe .pole sana ku bantu baguye ku kiwanja

  4. Anitha Kivuye

    March 6, 2023 at 15:08

    M23 nayo ifite ubwibone ntabwo izi ko utazi ikimuhatse!

  5. Carlos

    March 6, 2023 at 15:07

    le 7 Mars NGO m23 izashyira hasi intwaro !reka da!murarota none se icyo yarwaniye cyarangiye?

  6. Bourgeaois Ndori

    March 6, 2023 at 15:05

    imirwano M23 irimo igamije kumvisha Leta ya Kinshasa ko bagomba kuganira bitabaye ibyo basi mapambano yataendeleya

  7. Livingston

    March 6, 2023 at 15:03

    Abarundi nibapima M23 irabasakata cyane gusa abasoda ba NEVA bazi ubwenge ntabwo bapfa kwishora mu ntambara batazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities