Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Abafatanyabikorwa barasabwa gushyira umuhate mu kurwanya ubukene mu baturage

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, atangiza ku mugaragaro ihuriro rusange ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye, yasabye abarigize gushyira imbaraga mu kuvana umuturage mu bukene.

Ni ihuriro ryabaye ku wa 09 Kamena 2023, rihurizahamwe abafatanyabikorwa mu iterambere mu ngeri zitandukanye barimo imiryango idahanira inyungu, abikororera, abanyamadini n’abandi.

Sebutege agira ati “Twagira ngo tubashimire uruhare rwanyu mu iterambere ry’akarere n’umuturage twese tureberera. Ibyo dukora byose tubihurize ku gufasha umuturage kwikura mu bukene, gahunda yari isanzwe ihari yari ugufasha abatishoboye; guhora ufasha umuntu mu myaka icumi adatera imbere ntawe bishimisha. Ibi bikorwa nta ngengo y’imari yihariye bifite ariko nidushyira umuturage ku isonga y’ibyo dukora tukanashyira hamwe bizakunda.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) ry’akarere ka Huye, Ugirumurera Cyprien, agaruka ku ruhare rw’umufatanyabikorwa n’icyo byarushaho gufasha mu iterambere, umuturage yarushaho kwegerwa.

Agira ati “Ubu mu mirenge yose y’akarere abafatanyabikorwa barimo, ibikorwa afatanyabikorwa bagizemo uruhare muri uyu mwaka ni byinshi. Turashima inzu umunani zubatswe, amatungo n’ibindi. Twaganiriye ku kwegera umuturage mu kagari, abafatanyabikorwa babyemeye, nibigerwaho twegereye umuturage bizadufasha kumukorera uko bikwiye”.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye bashimirwa uruhare bagira mu iterambere, ariko kandi basabwa gukomeza guhuza ibikorwa byabo n’intego z’iterambere ry’akarere ndetse no gukorera hamwe hagati yabo.

Ku bufatanye na JADF y’Akarere ka Huye, imihigo 75 imaze kweswa 100% muri 106 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, na ho imirenge ibiri imaze kugera ku kigero cya 100% mu kubona amazi meza.

Kuri ubu mu karere ka Huye harabarurwa abafatanyabikorwa mu iterambere bagera kuri 67  utabariyemo amadini n’amatorero.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities