Mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba, hari bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bataka ikibazo cyo kuba mu nzu ariko zigiye kubagwaho, kuko ngo ari izo hambere cyane. Barasaba leta kububakira bushya kuko izo batuyemo zishobora kubagwira.
Uwitwa Mukamana Beatha umwe muri bo ati “iki kibazo twakigaragaje kuva kera sinzi impamvu ubuyobozi butacyumva kandi rwose namwe murabireba ko zigiye kutugwaho.”
Mugenzi we witwa Ndayisenga Jean Paul na we ati “Rwose badufashe batwubakire kuko njye n’umuryango turara tunyagirwa mu gihe imvura iguye. Nta bushobozi dufite bwo kuzubaka cyangwa kuzisana, iyo tubugira tuba twarabikoze zitarangirika gutya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yemera ko ikibazo cy’aba baturage akizi kandi agiye kugikemura mu gihe cya vuba. Agira ati “Turi kwegeranya amakuru y’abafite inzu zishobora gusanwa ndetse n’abazubakirwa inshya. Ikibazo cyabo turakizi, nibahumure rwose turikugikoraho, ariko kandi nabo bumve ko ari abafatanyabikorwa, ibyo bikorwa igihe bibagezeho babifate neza.”
Abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma basaba amacumbi muri uyu mudugudu uri mu murenge wa Tumba, bavuga ko amazu yabo amaze imyaka nabo batibuka neza, kuko bari barayahawe ku nkunga y’abagiraneza ariko akaba yaramaze gusaza ku buryo bugaragara.
Kubwimana Vedaste









































































































































































