Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Barasaba kwegerezwa serivisi zipima ibimenyetso bikoreshwa mu butabera

Bamwe mu bitabiriye ubukangurambaga bwiswe ‘Menya RFL’ ku wa 24 Nzeri 2022 bwabereye mu murenge wa Ngoma, nyuma yo gusobanurirwa serivisi za Rwanda Forensic Laboratory ‘RFL’, bavuze ko bifuza ko izo serivisi zabegerezwa aho gukorera i Kigali gusa.

Bamwe mu baturage baganiriye na Panorama bavuze ko ikigo bishobotse cyakwegereza abaturage serivisi zacyo by’umwihariko mu turere batuyemo, kuko kuba bakorera i Kigali bitoroshye ko buri wese ukeneye izo serivisi byamworohera kubageraho.

Ntirushwa Gaston umuturage wari witabiriye ubu bukangurambaga yavuze ko ibikorwa bya RFL yabisobanukiwe byaba byiza kurushaho begerejwe izo serivisi.

Ati “Mu gihe izi serivisi zaba zitwegerejwe byadufasha kuzigama amatike yo kujya i Kigali n’amacumbi ariko mu gihe twaba dufite izi serivisi ino iwacu ayo mafaranga twayazigama tugatanga ay’ibizamini gusa n’abagiraga imbogamizi zo kubura uko basaba serivisi ko ari kure bikaborohera.”

Niwemugeni Delphine na we wari witabiriye ubu bukangurambaga yavuze ko yishimiye serivisi iki kigo gitanda by’umwihariko DNA.

Ati “Hari musaza wanjye bavuga ko dusa twaburanye muri jenoside, data yapfuye atambwiye ko tuva inda imwe, nishimiye kumemenya ko serivisi ya DNA bayitanga n’amafaranga isaba nzamupimisha menye mu byukuri ko ari musaza wa njye.”

Yakomeje avuga ko mu gihe twaba twegerejwe serivisi za RFL byadushimisha cyane kandi byadufasha kubona izo serivisi by’umwihariko abatagira ubushobozi bwo kuba bajya i Kigali batwegera bakajya bakomeza no gukora ubukangurambaga abantu benshi bakabimenya. 

Kabera Justin Umuyobozi w’ishami ry’ubutabire muri RFL wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru muri iki gikorwa yavuze ko gahunda yo kwegereza serivisi batanga abaturage ihari bihereye mu gukorana n’ibitaro by’uturere no kugura imodoka zitanga serivisi.

Yagize ati “Turi gukorana n’ibitaro niba ushaka gupimisha ADN ukaba wabikorera mu bitaro by’akarere turi gukorana n’ibitaro bya Rubavu. Turi no guteganya kugura imodoka zigendanwa zitanga serivisi za RFL, abaturage bashonje bahishiwe kandi tuzakomeza kubegera naho tuzahagaruka.”

Yakomeje avuga ko hari serivisi batari babasha gutanga nko gupima amagufa niba ari ayo umuntu cyangwa inyamaswa. Ku bavuga ko serivisi zihenze twababwira ko ataribyo kuko ugereranije n’igiciro urugero gupimisha DNA byasabaga hanze no mu Rwanda birahendutse.

Nubwo iyi serivisi ikenewe na benshi, gukorana na Mituweli si vuba kuko nta gahunda yayo bafite.

RFL ni Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashisha ubumenyi bikoreshwa mu butabera, ikaba itanga serivisi 8 zo gupima hasakwa ibimenyetso harimo ibikenerwa na benshi byo gupima uturemangingo ndangasano (DNA), abitabye Imana, ndetse n’inkomere kuri ubu ikaba ikorerera mu Mujyi wa Kigali ku Kacyiru. 

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities