Ku wa 29 Mata 2022 mu karere ka Huye, mu murenge wa Ngoma, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hanashyingurwa imibiri yabonetse mu tugari tugize uyu murenge, Depite Umuhire Veneranda yasabye abatuye mu karere ka Huye n’abanyarwanda muri rusange, ko uwaba afite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatunga, igashyingurwa mu cyubahiro n’ababuze ababo batazi aho bashyinguye bakaruhuka.
Yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ukongera gusaba abantu kugira umutima wo gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka iboneke, ishyingirwe mu cyubahiro, ababuze ababo baruhuke n’abapfuye basubizwe icyubahiro bambuwe ubwo bicwaga. Kugeza ubu imibiri yose igenda iboneka ahagiye gushyirwa ibikorwaremezo n’ahakorerwa imirimo, ntawe ufite umutima wo gutanga amakuru. Abafite ayo makuru n’abo bayatanze baruhuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, aganira n’Ikinyamakuru Panorama yavuze ko ashimira abagenda batera intambwe yo gutanga amakuru. Ati “Ni igikorwa cyiza kiruhura abarokotse Jenoside, ariko kinaruhura abafite amakuru; ni n’uburyo bwiza bwo kubungabunga amateka. Mu gutanga amakuru hashobora gukoreshwa uburyo butandukanye nk’ikoranabuhanga ariko amakuru agatangwa.”
Muri uru Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngoma hashyinguwe imibiri y’Abatutsi basaga 45,000. Kuri uyu munsi hashyinguwe imibiri itandatu yabonetse mu tugari twa Butare na Kaburemera, abantu bari guhinga.
Rukundo Eroge













































































































































































Theoneste Tuyisabe
May 2, 2022 at 15:34
Ntibavuga bavuga:
Ntibavuga kuyitunga BAVUGA: Kuyatanga
Ntibavuga: ishyingirwe BAVUGA:Ishyingurwe