Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Kubona amazi meza ni ukubaho uriho

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye mu murenge wa Simbi baremeza ko bizeye kubaho neza no gutera imbere mu minsi iri imbere kubera amazi meza begerejwe mu midugudu batuyemo.

Ibi aba baturage babitangarije Panorama ku wa 29 Werurwe 2023 ubwo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yasuraga abaturage agamije kureba ibikorwa bagezeho biteza imbere mu mibereho myiza n’ubukungu bw’imiryango.

Muhire Emmanuel avuga ko kubona amazi meza we na bagenzi be byamugoraga ariko ubu bikemutse umwanya yataga ajya mu tubande gushaka amazi.

Yagize ati: “Nibyishimo byinshi kuri njye n’abaturanyi ba njye, turashima Leta yacu nziza na World Vision yatuzirikanye ikaba iduhaye amazi. Twahuye n’ibizazo byinshi twaterwaga no kutagira amazi meza, nko guta umwanya tuvoma munini cyane, kurwaza impiswi, n’ibindi ariko ubu tubayeho neza turi mu ngamba z’iterambere”.

Yankurije Beatrice na we agaruku ku buzima bukomeye yaciyemo nk’umutegarugori bwo gushaka aho yakura amazi yo gukoresha mu murugo, ashimira abagize uruhare bose ngo babone amazi.

Agira ati: “Rimwe na rimwe kubera n’intege nke, hari igihe nakoraga urugendo njya ku masoko sinatahane amazi havoma abasore gusa, ariko kuva aho twaboneye aya mavomo, ubu ubuzima ni bwiza, umuntu arakora imirimo y’iterambere atekanye adahangayikiye amazi”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Rwanda Prof. Bayisenge Jeannette ashima abafatanyabikorwa barimo World Vision bagarabaje ibikorwa bagejeje ku baturage.

Agira ati: “Nibyiza ko abashakanye bose bagira uruhare mu mirimo yo murugo nko guteka, kuvoma n’ibindi bagatekera abana nabo bakitekera, umugore na we akabona umwanya wo kujya mu yindi mirimo yabyara iterambere”.

Aya mazi meza akaba yaragejewe ku baturage kuva ku wa 03 Gashyantare 2023 hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga aho nta muturage uvoma muri metero zirenze 500 mu midugudu yahawe amazi.

Muri aka karere ka Huye mu mirenge ya Simbi na Mbazi hubatswe ku nkunga ya World Vision Rwanda umuyoboro w’amazi meza ureshya na kilometero 142.2 n’ibigega 30, biyabika ndetse bikanayayungurura. Aya mazi meza yagejejwe ku baturage 31,370 batuye mu midugudu 58 byose  hamwe bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe n’igice (1,737,162, 572Frw).

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities