Zimwe mu ngo z’abasirimu n’abayobozi bakunze guhisha ko bafitanye amakimbirane mu ngo, kuko bumva ko bigaragaye byaba ari igisebo, cyangwa bakeka ko byatuma bamburwa inshingano z’ubuyobozi, ziragirwa inama yo kudakomeza kurihishira, kuko bituma ihohoterwa ridacika burundu.
Ibi byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa yabereye mu ntara y’Iburengerazuba yarigamije kureberaga hamwe ibibazo byo mu miryango mu gihe hakomeje kugaragara ubwicanyi no kwiyahura kwa bamwe mu bashakanye, abaturanyi babo n’inzego z’ibanze bakavuga ko nta makimbirane azwi abo bantu bari bafitanye.
Mategeko Safia, Umuyobozi w’Umuryango Mukamira Community Based ufatanya n’ubuyobozi gukumira no gukemura amakimbirane yo mu ngo, yavuze ko kuva muri Nyakanga bamaze gusura ingo 714 bagenda urugo ku rundi, aho basanze ingo zirenga 400 zirimo n’izo batakekaga zifitanye amakimbirane.

Ati “Imiryango yose ikwiriye kuganirizwa kuko buriya iyo utanganirije umuryango ntabwo umenya ibiwurimo. Twabonye tutagomba kuganiriza gusa imiryango yagaragayemo amakimbirane kuko hari abagira amakimbirane bakayahisha.”
Mategeko yavuze ko mu ngo z’abasirimu n’abayobozi bakunze guhisha ko bafitanye amakimbirane, kuko bumva ko bigaragaye byaba ari igisebo, cyangwa bakeka ko byatuma bamburwa inshingano z’ubuyobozi.
Ati “Twagiye tuganiriza abagabo ukwabo bakisanzura bakatubwira, hanyuma tukaganiriza n’abagore ukwabo nabo bakisanzura bakatubwira. Twasanze na zimwe mu ngo tutakekaga ko zirimo amakimbirane naho arimo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yavuze ko amakimbirane akunze kugaragara mu ngo harimo ashingiye ku mutungo n’ashingiye kugucana inyuma.
Ati “Inshingano z’inzego z’ibanze ni ugukora ubukangurambaga. Iyo abagize umuryango bakoreye hamwe byanze bikunze amakimbirane aragabanuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, yavuze ko hakwiye kujyaho umunsi wo kurwanya amakimbirane yo mu ngo, n’Ikigega cyo gufasha abana basambanywa kuko banga kubigaragaza ngo badatakaza ubufasha bahabwa n’ababasambanyije.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette yasabye abakorerwa ihohoterwa gutinyuka bakarigaragaza kuko kurihishira bituma ridacika.
Ati “Ihohoterwa iyo urikoze adahanwe bimera nk’umuco, n’undi akavuga ngo uriya ntiyahanwe nanjye reka mbikore. Icyo dusaba ni uko bajya batangira amakuru ku gihe kuko kugira ngo ubutabera butangwe bisaba ibimenyetso. Iyo batinze kugaragaza ihohoterwa basanga ibimenyetso byarasibanganye ugasanga uwakoze icyaha abaye umwere.”

Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane yo mu ngo, ingo zirenga ibihumbi 10 zabanaga zitarasezeranye imbere y’amategeko zarasezeranyijwe muri uyu mwaka ndetse imanza 377 z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zaciwe n’inkiko.
Mu bibazo bibangamiye imibereho myiza mu Ntara y’Iburengerazuba harimo imiryango isaga ibihumbi 4 itagira aho kuba, imiryango ibihumbi 14 iba mu nzu zimeze nka nyakatsi.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































