Mu gihe u Rwanda rusoje icyumweru cy’icyunamo cyo ku nshuro ya 32 cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa bukomeje kumvikana ni uko nubwo iminsi yihariye yo kunamira abazize Jenoside irangiye, inshingano yo kwibuka no kubaka igihugu itarangirira aho.
Guhera ku wa 7 kugeza ku wa 13 Mata 2026, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside, bazirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo ndetse baniyemeza kongera imbaraga mu kubaka ubumwe n’ahazaza hatarimo amacakubiri. Iki cyumweru ni igice cy’iminsi 100 yo Kwibuka, izasozwa ku wa 3 Nyakanga, umunsi ubanziriza kwizihiza Kwibohora.
Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kiyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho hashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside hanacanwa Urumuri rw’Icyizere. Icyo gihe, yagaragaje ko u Rwanda rutazemera gusubira mu mateka mabi rwanyuzemo, asaba Abanyarwanda gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muri iki cyumweru, ibikorwa byibanze mu kwibuka no gutanga amasomo byabaye henshi mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Habaye inama mpuzamahanga ku gukumira Jenoside, aho hagaragajwe impungenge ku ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abayitabiriye banenze uruhare ruke rw’umuryango mpuzamahanga mu bihe bya Jenoside, bagaragaza ko hari amasomo akwiye gukurwamo.
Abaturage kandi bakoze ingendo zo kwibuka, zirimo urwabereye ku Kicukiro, rwibanze ku mateka y’abari bahungiye ku ishuri rya ETO bizeye uburinzi bw’ingabo za Loni, ariko bakaza gutereranwa bagasigara mu maboko y’abicanyi. Ibi byongeye kwibutsa uburemere bw’ingaruka z’ukutagira ubufasha bwihuse mu bihe by’amage.
Mu bikorwa by’ingenzi byaranze iki cyumweru harimo no kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside, aho abakora itangazamakuru basabwe gukomeza gukoresha umwuga wabo mu kubaka no guharanira ukuri, birinda kongera kuwukoresha mu kubiba urwango nk’uko byigeze kubaho.
Ku wa 13 Mata, icyumweru cy’icyunamo cyasojwe ku rwego rw’igihugu, hibukwa abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo cyangwa kuba bararwanyije umugambi wa Jenoside. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, cyibukije ubutwari bw’abaharaniraga amahoro n’ubutabera.
Nubwo ibikorwa by’icyumweru cy’icyunamo birangiye, gahunda zo Kwibuka zirakomeza hirya no hino mu gihugu, hakurikijwe uko Jenoside yakorewe mu turere dutandukanye. Harimo n’igikorwa cyihariye cyo kwibuka imiryango yazimye burundu, aho nta n’umwe wasigaye ngo avuge amateka yabo.
Nk’uko byagarutsweho, kwibuka si igikorwa gikorwa mu minsi mike gusa, ahubwo ni inshingano ihoraho. “Kwibuka Twiyubaka” bikomeza kuba ihame ry’Abanyarwanda, rigamije gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku kuri, ubumwe n’ubudaheranwa.
Mu by’ukuri, nubwo icyumweru cy’icyunamo cyarangiye, urugendo rwo kwibuka no kurinda amateka y’u Rwanda rukomeje kuba inshingano ya buri wese, haba mu gihugu imbere no ku rwego mpuzamahanga.

Iminsi 100 yo Kwibuka iracyakomeje ira nako igihugu gikomeje ibikorwa byo kwiyubaka














































































































































































