Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2025, Ikigo Ubudasa Training Center, cyatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 136 barangije amasomo yabo y’igihe gito ibizwi nka Short Courses mu mwaka wa 2025–2026, mu mashami atandukanye.
Uyu muhango wabereye muri Sale ya St. Ignace Mugina mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina, witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bwa Ubudasa Training Center, abanyeshuri barangije amasomo yabo n’ababyeyi babo, umuyobozi w’umurenge wa Mugina, umuyobozi w’ihuriro ryaza Training Center, n’ushinzwemo inkunga.
Abanyeshuri bahawe impamya bushobozi, bavuga ko impamba y’ubumenyi bakuye muri iki kigo izabafasha mu mibereho yabo yose basigaje ku isi nk’uko Niyongabo Rosine usoje kwiga ibijyanye no gutunganya Imisatsi (Hair Dressing) yabitangarije umunyamakuru wa Panorama.
Yagize ati: “Nta muntu wize muri iki kigo, ugiye kujya aha hanze uzavuga ngo n’umushomeri, keretse agize ubute. Naho ubundi ubumenyi dukuyeyo burahagije kuba umuntu yagera ku iterambere binyuze muri ubwo bumenyi dukuye aha.”
IRASUBIZA Cynthia nawe usoje amasomo ye m’Ubudasa Training Center, yatunze agatoki bamwe mu rubyiruko rukigenda biguruntege ndetse bakanenga abiga iyi myuga y’ubumenyi ngiro y’igihe gito bavuga ko nta kintu kirimo, bababwira ko iyo myumvire ikwiye guhinduka dore ko abayisoje aribo kuri ubu bakenewe ku isoko.
Ati: “Abakivuga ibyo nababwira ko barimo gusigara inyuma, kuko kugira icyo umenya wajyana ku isoko ry’umurimo = kubona akazi, n’iyo waba warize ibindi, ariko iyo urebye usanga ukeneye umwuga.”
Nanone kandi DUSHIME Placide wiga ibijyanye no ubutetsi, avuga ko mwuga ugenewe umuntu runaka cyangwa igitsina runaka kuko byose bitanga akazi kabyara amafaranga, kandi kakorwa n’uwariwe wese, aho agira ati: “Abahungu batinya ibintu bijyanye no guteka, ariko buriya n’umurimo mwiza utanga n’akazi.
Buri mwaka ibigo bitandukanye bisohora bishyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri benshi kandi ibigo byigisha imyuga n’ubumenyi ngiro bikiyongera umunsi ku wundi, ibituma bamwe bahangayikishwa n’uko bashobora gufunga batamaze kabiri.
TWIZERIMANA Marcel Umuyobozi w’iki kigo, we avuga ko iri shuri rifite umwihariko batandukaniyeho n’ibindi bigo, dore ko bo bakira abacirkirije amashuri, abatazi gusoma , abarangije amashuri n’abandi bari hejuru y’imyaka 16, ikiruta ibindi ariko bagafasha abahasoje kubona akazi mu buryo bworoshye.
Yagize ati: “Dushyira imbaraga cyane mu buryo bwo gukora kuruta kwisha theory gusa, twigisha n’umuntu utazi gusoma kuko twe tumwigisha gukora. Ikindi dufasha abanyeshuri kubona stage kandi tukanabakurikirana bamwe bakabonamo akazi.”
Mu butumwa bwatanzwe na Emmanuel HABIYAREMYE umuyobozi waza Training Center mu Rwanda, yagaragaje ko inyuma y’uko aba banyeshuri barangije, ababyeyi badakwiye kumva ko babacukije, ahubwo ko bagomba gukomeza kubafasha ku kugeza babonye akazi.
Ati: “Aba bana bafite ubushobozi bwo kwihangira umurimo mubibafashijemo, ashobora kukubwira ko akeneye imashini yo kudoda ubundi akiteza imberw, wowe ukamwamagana umubwira ko wamucukije, ubu nonaha nibwo dukeneyw kwita kuri aba bahungu n’abakobwa mu kubafasha kwiteza imbere.”
Byongeye kandi Habiyaremye yanasabye abanyeshuri basoje aya masomo gukomeza kugira indangagaciro by’umwihariko abakobwa, dore ko aribo akenshi bahura no kwakwa ruswa mugushaka akazi kabo, agira ati: “Niba ugiye kwaka akazi, bakakwa iyo ruswa y’igitsina ukayitanga, ejobundi bazakwirukana, n’ahandi uzajya naho n’uko bizagenza. Ikiza rero n’uko mwakomeza kugira indangagaciro ziranga abanyarwanda.”
Kugeza ubu ibigo bya Training Center bimaze kwigusha abagera kubihumbi 940, ni mugihe ku kigo Ubudasa Training Center ho hasoje abagera ku 106, harimo 23 biga Culinary, 42 biga ibijyanye na Hairdressing, 25 bo muri Tailoring n’abandi 36 bo muri Mechanics, bose bakaba bahawe impamyabushobozi ku banyeshuri.













































































































































































