U Rwanda rukomeje kwitegura isuzuma mpuzamahanga ryitwa PISA [Programme for International Student Assessment] rizaba muri uyu mwaka, aharebwa uko uburezi bwarwo buhagaze ubugereranyije n’ahandi ku Isi.
Abanyeshuri barimo gusobanurirwa ibikubiye muri iri suzuma, ndetse bizeza ko bagiye gushyira imbaraga mu masomo biga kugira ngo baryitegure neza, bazanaheshe ishema Igihugu.
PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 80, ryatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu mwaka wa 1997. Mu Rwanda rizatangira kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr. Bernard Bahati arasobanura ibyo abazaryitabira basabwa.
Agira ati “Iri suzuma rireba abantu bake, rikaba riri mu buryo bw’ubushakashatsi kugira ngo turebe ngo ‘ni gute uburezi bw’u Rwanda buteye ubugereranyije n’ahandi ku Isi, kuko ejobundi ushobora kurangiza amasomo yawe ukajya mu mahanga.”Abanyeshuri basobanuriwe ibyiza by’iri suzuma, baravuga ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo bazaryitwaremo neza.
NESA ivuga ko iri suzuma ritazabangamira gahunda isanzwe y’amasomo abanyeshuri biga ahubwo ko ryitezweho kuzamura ireme ry’uburezi. Biteganyijwe ko isuzuma mpuzamahanga ry’uyu mwaka wa 2025, rizakorerwa mu bihugu 91.
Muri Afurika rizakorerwa mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Zambia, Misiri na Moroc, mu Rwanda rikazitabirwa n’abanyeshuri 7,455.
