Imirwano ihanganishije umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro rya Wazalendo rifatanyije n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ikomeje gukaza umurego mu turere twa Masisi na Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko kuri uyu wa Gatatu yibanze mu Mudugudu wa Kasenyi mu gace ka Kibabi ya Mbere, ndetse no i Mahanga, mu gace ka Nyamaboko ya Mbere.
Biravugwa ko inyeshyamba za AFC/M23 zatangije igitero cyo kwisubiza ibice zimaze iminsi ziratakaje nyuma y’uko ingabo za Leta zigaruriye ibice bimwe na bimwe.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, haravugwa urusaku rukomeye rw’amasasu y’intwaro ziremereye n’izoroheje i Mahanga, mu gace ka Butsike.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ihuriro rya Wazalendo rifatanyije na FARDC ryari ryamaze kwisubiza imidugudu ya Kazinga na Ndete.
Ikinyamakuru Radio Okapi gitangaza ko amakuru ava mu baturage avuga ko AFC/M23 iri kugerageza kongera kwigarurira aka gace kose kugira ngo ikomeze yerekeza mu Mujyi wa Masisi rwagati.
Andi makuru agaragaza ko AFC/M23 yagabye igitero cyo kwihimura kuri Wazalendo i Kasenyi, intego ikaba iyo kubuza ingabo zishyigikiye Leta gukomeza gutera zerekeza mu gace ka Rubaya kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kakiri mu maboko y’izi nyeshyamba.
Iyi mirwano igeze ku munsi wa 10, ibintu bikomeje kongera ubukana bw’ikibazo cy’ubutabazi mu karere.
Abaturage benshi bo mu Midugudu ya Kazinga, Ndete, Chugi, Kaniro n’ahandi bari baramaze guhunga.
Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, abaturage n’aborozi b’i Mahanga nabo batangiye guhunga kubera ubwoba bw’imirwano.
I Rubaya, umwuka uracyari mubi cyane nyuma y’uko ku wa Kabiri ahagana saa cyenda z’ijoro (03h00), indege z’ingabo za FARDC zagabye igitero ku birindiro by’inyeshyamba.
Amakuru atandukanye avuga ko hari abaturage bamwe bahunze kubera gutinya ibitero byo kwihimura.
Imirwano ikomeje muri utu duce irarushaho gushyira mu kaga umutekano w’abaturage no kongera umubare w’abavanywe mu byabo.













































































































































































