Imiryango 144 igizwe n’abaturage 707 baturiye kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA ndetse n’imiryango 507 igizwe n’abaturage 2212 ituriye uru ruganda, ni yo imaze kubarurwa ngo izimurwe bitewe n’uko yari ibangamiwe na rwo.
Nk’uko tubikesha RBA, imiryango yimurwa ni iri muri metero 300 uvuye ahacukurwa kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA, ndetse n’ituye muri metero 500 uvuye aho uru ruganda rwubatse.
Kugeza ubu imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ni yo imaze kubarurwa. Iri tsinda kandi rinamaze kubarura ibikorwa by’ubucuruzi ni 137.
Ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasuye iri tsinda ngo arebe aho imirimo yaryo igeze.
Hashize igihe abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu mirenge ya Muganza na Nyakabuye baturiye uruganda rukora sima (CIMERWA) bagaragaza ko babangamirwa n’uru ruganda mu buryo bunyuranye, burimo urusaku rutuma badasinzira ndetse n’izindi ngaruka zirukomokaho, zirimo imitingito isenya inzu batuyemo ndetse n’ivumbi rya sima usanga mu ngo zabo.
Iki kibazo giherutse kugezwa no kuri Perezida Kagame ubwo mu kwezi gushize yahuraga n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba, asaba ko cyavuvugutirwa umuti mu maguru mashya.
Icyo gihe hahise hashyirwaho itsinda rihuriweho n’inzego zinyuranye rigamije gusesengura iki kibazo. Iri tsinda riri muri aka gace kuva mu cyumweru gishize, aho ribarura imitungo y’abaturage bazimurwa.
Ibi bikorwa byose bikaba bifite agaciro ka miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu guhe igikorwa cyo kwimura aba baturage bagatuzwa ahantu heza Leta yakigeneye miliyari 20.
Panorama









































































































































































