Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Karongi: Havutse amakimbirane hagati ya koperative KATECOGRO n’umushoramari bakorana

Ubuyobozi bwa koperative KATECOGRO y’abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Karongi n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Karongi Tea Company, baratangaza ko bitarenze ukwezi kwa 3 uyu mwaka bazaba babonye umuti w’ikibazo izi mpande zombi zifitanye kuva mu myaka irenga 2 ishize. Iki kibazo cyakuruye umwuka mubi hagati y’izi mpande.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, ikibazo izi mpande zifitanye gishingiye ku mafaranga y’inguzanyo umushoramari witwa Mutangana Jean Baptiste akaba na nyir’uruganda rw’icyayi rwa Karongi, yahaye bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri koperative yitwa KATECOGRO, kugira ngo bite ku cyayi cyabo kandi banagure ubuso ariko nicyera umusaruro wabo bazajye bawuha uru ruganda utanyujijwe muri koperative ndetse nta n’urundi ruhare iyi koperative ibigizemo.
Ni ibintu Umuyobozi wa KATECOGRO Frodouard Ndihokubwimana, agaragaza ko bizagira ingaruka mbi kuri koperative nibiramuka bikomeje.

Ku ruhande rw’abahinzi, bavuga ko ibyo uyu mushoramari yifuza gukorana n’abahinzi akwiye kubinyuza muri koperative yabo KATECOGRO.

Ni ikibazo kimaze imyaka irenga ibiri gihanganishije koperative n’uyu mushoramari ku buryo ngo cyanateye umwuka mubi hagati y’impande zombi. Cyongeye kugarukwaho mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu yigaga ku buhinzi bw’icyayi mu Karere ka Karongi.

Nyuma yo kukiganiraho mu muhezo, Umuyobozi w’uruganda Karongi Tea Factory Mutangana Patrick n’umuyobozi wa koperative KATECOGRO bemeje ko bitarenze ukwezi kwa Gatatu  bazaba bakemuye iki kibazo bagakura abahinzi mu rujijo.

Yaba ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi yaba no ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB kitabajwe kenshi mu gushakira umuti iki kibazo, nta n’umwe wigeze yifuza kugira icyo atangaza ku mikemukire y’iki kibazo.

Nta ngano y’amafaranga umushoramari amaze guha abahinzi yatangajwe, gusa KATECOGRO igaragaza ko ari menshi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities