Umusore w’imyaka 20 yishe nyina w’imyaka 47 bapfa ko atamuhaye amafaranga yo kugura intebe y’inyuma y’igare.
Byabereye mu Mudugudu wa Rwimpongo, Akagari ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera ahagana saa Cyenda zo mu rukerera, ku wa 4 Nzeri 2022.
Amakuru avuga ko saa yine z’ijoro uyu musore yatashye yasinze atongana na nyina, abanyerondo baramutwara bajya kumuganiriza.
Byageze saa munani z’ijoro umusore amaze gutuza inzoga zamushizemo, abanyerondo baramuherekeza, bagezeyo nyina w’umusore arakingura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruragwe, Mushimiyimana Gratien, yabwiye Itangazamakuru ko abanyerondo bamaze kugenda, abaturanyi bumvise ibintu bihondagura, batabaye basanga uyu musore amaze kwica nyina akoresheje umuhini.
Yagize ati “Yashatse gutoroka baramufata, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.”
Mu butumwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zahaye abaturage bwabasabye kujya batangira amakuru ku gihe no kwiyambaza inzego z’ubuyobozi aho kwihanira.
Uyu musore bivugwa ko yari afite imyitwarire yo gushaka kwigarurira imitungo yasizwe na se, adashaka ko icungwa na nyina.
Nyina yari aherutse kuguza ibihumbi 70Frw mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, amugurira igare ngo ajye anyonga ariko byarangiye amwishe amuziza amafaranga yo kugura intebe y’igare.
Gitifu w’akagari yabwiye Panorama ko yamwicishije umuhini kandi mu byo bapfaga ni uko se amaze gupfa umwana yashatse kujya afata ibyemezo mu rugo uko ashaka, mu byamubabazaga harimo n’uko hari umugabo wajyaga aza gusambanya nyina.
Kuva mu kwezi kwa mu nani mu murenge wa Rubengera hamaze kuboneka abantu barenga bane bishwe kubera impamvu zitandukanye.
Sylvain Ngoboka









































































































































































