Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’urubyiruko, cyane cyane urw’abakobwa, bavuga ko bishora mu mibonano mpuzabitsina kubera ubukene bagasaba ko inzego z’ubuyobozi kugira icyo zibikoraho.
Ibi bitangazwa n’abaturage ubwo bitabiraga ubukangurambaga bwo kwirinda agakoko gatera SIDA bubera muri aka karere, ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima _RBC n’abandi baterankunga barimo AHF Rwanda, Strive Foundation Rwanda na Abbott.
Aba babyeyi bo mu mirenge ya Gahini na Mukarange mu karere ka Kayonza mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama.rw bavuga ko urubyiruko rwiganjemo urw’abakobwa rubahangayikishije kubera kwishora mu busambanyi, bo bavuga ko babitwerera ubukene bityo ko nta gikozwe Virusi itera SIDA izakomeza kwiyongera, hakiyongeraho n’inda z’imburagihe.
Uwababyeyi Chantal agira ati “Ino aha hari ubusambanyi bukabije kandi ubona ko bwiganje mu bakiri bato bashukwa n’abafite ubushobozi bamwe bikabaviramo gutwara inda zitateganyijwe ndetse no kwandura Virusi itera SIDA. Twifuza ko hagira igikorwa abana bacu bakareka kwishora mu busambanyi”
Habakubaho Samuel na we agira ati “Kubera ubukene hari abana b’abakobwa bashukwa n’abagabo bafite amafaranga bakabatera Virusi itera SIDA cyangwa inda zitateguwe, abandi bakabatesha amashuri… Kuba rero harimo gukorwa ubukangurambaga, bizadufasha nibura ko abana bacu bamenya kwirinda ariko turasaba n’ubuyobozi ko bwagira icyo bukora, abo bantu bagahanwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko ubukene butakabaye intandaro yo kwiyandarika.
Agira ati “Kuvuga ngo umuntu hari ibyo akeneye ntabwo bisobanura ko agomba kwiyandarika, nta n’ubwo twaca iteka ko ukennye wese aba yerekeza kugira ngo yandure agakoko gatera SIDA, ahubwo twese tumenye uko yandura, twese tuyirinde, kugira ngo ubuzima bwacu burambe”.
Imibare iheruka y’ikigo cy’ igihugu cy’ubuzima –RBC, igaragaza ko Akarere ka Kayonza gafite abafite Virusi itera SIDA bangana na 3.8% kandi biganjemo abakobwa. Iki kigo kandi gitangaza ko kizakomeza gukora ubukangurambaga kuko kwigisha ari uguhozaho.

Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































