Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Urubyiruko rwakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA

Mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange, urubyiruko rwakoze igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, mu rubyiruko

Ni igikorwa cyakozwe hagamijwe gukangurira urubyiruko kwirinda Virusi itera SIDA (VIH/HIV) cyabimburiwe n’umupira w’amaguru wakinwe n’urwo rubyiruko. Cyitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye harimo n’abakundana bahuje imiterere, biba n’umwanya wo kwipisha ku bushake Virusi itera SIDA kugira ngo barebe uko bahagaze.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa biyemeje ko bagiye kwirinda ndetse no kurinda abandi.

Ntegerejimana Elsa wo mu murenge wa Nyamirama, mu karere ka Kayonza, avuga ko mbere atajyaga yita ku kwimisha Virusi itera SIDA ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze, ariko ubu atazongera kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Agira ati “Usanga urubyiruko dutinya kwipimisha, bikaba bituma turushaho kwandura akenshi biterwa n’ubusinzi. Ubu sinakongera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye! Ngize amahirwe nsanze ndi muzima, ubu ni ukujya mbanza nka mupima mbere yo kugira icyo nkora, dore ko batwigishije n’uburyo bwo kwipima umuntu atarindiriye kujya kwa muganga. Mbere najyaga nizera umuntu ngendeye uko twari tubanye cyangwa ngo aritonda, ariko ubu sinzongera kuko nasobanukiwe ko SIDA itagirirwa icyizere…”

Umuyobozi wa Winners Family, Umuryango utegamiye kuri Guverinoma uharanira uburenganzira bwa muntu, ukorera mu karere ka Kayonza, Tuyisenge Eric, uzwi ku izina rya Clarisse, ari na bo bateguye iki gikorwa, avuga ko ubu bukangurambaga bwari ubwo kurwanya ubwandu bushya bwa agakoko gatera SIDA.

Ibi babiteguye bigendeye kuko ubushakashatsi bwakzwe bugaragaza ko mu karere ka Kayonza, ubwandu bushya buri hejuru kurusha utundi turere, kandi bwiganje mu rubyiruko, bahitamo gukorera mu Murenge wa Mukarange ari na wo uza imbere mu kugira ubwandu bushya bwinshi muri aka karere.

Agira ati “Natwe twahisemo gukora ubu bukangurambaga kugira ngo dushishikarize urubyiruko kwirinda ko ntawe ukwiye kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ntaho Virusi itera SIDA yagiye. Ikindi kandi ntacyo twageraho nta buzima bwiza  dufite, nk’urubyiruko ari na wro mbaraga z’igihugu, kwirinda byagahereye kuri twebwe tunarinda abandi.”

Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Mukarange, Niyoyita Elie, avuga ko ubwandu bushya buhari kandi bugaragara cyane cyane mu rubyiruko, kuko abenshi babasanga aho bari ariko ahantu bazi ko bari mu bashobota kuba banduye.

Agira ati “Twongereye uburyo bushya bwo gupima, ariko turasaba abantu kwipimisha kugira ngo bamenye aho bahagaze, kuko abo tubonye bafite ubwandu turabakurikirana; ni yo mpamvu buri wese akwiye kwipimisha kugira ngo usanga yaranduye atangire afate imiti ubwandu bugabanuke. Ubushize twakoze ubukangurambaga ubona ko abantu baba babikeneye ndetse tukanapima abantu ubona ko baba bafite ibyago byo kwandura kandi bitanga umusaruro.”

Akomeza avuga ko abakundana bahuje igitsina bo baba bafite ibyago byinshi yo kwandura bitewe n’aho imibonano mpuzabitsina ikorerwa, igihe umwe aba afite ubwandu kwanduza undi biroroha cyane.

Agira ati “Turabafite bari no ku miti, tunagira ubwo tubakurikirana by’umwihariko. Ni abantu twitaho cyane ariko kandi n’abandi ntibakajye bitinya, bajye baza na bo abantu bagomba kubigiramo uruhare; uba aziko yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye agomba kumenya ko ashobora kwandura, yagahise yihutira kujya kwa muganga.”

Imibare y’abari ku miti mu karere ka Kayonza ni 1400, abashya bagaragaye mu kwezi kwa 10/2023 ni 24 mu gihe muri uku kwezi kwa 11 hamaze kuboneka abantu 15.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities