Ku wa 26 Ugushyingo 2019, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Sibomana Emmanuel w’imyaka 37, afatiwe mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro agenda abeshya abaturage ko ari umuyobozi ku murenge. Yafashwe amaze kwaka ruswa umuturage ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu yo kuvugurura inzu. Uyu muturage niwe wahise atanga amakuru.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Umutesi Marie Gorette avuga ko uyu Sibomana yafatiwe mu cyuho arimo kwaka ruswa umuturage, ababwora ko akora mu murenge wa Nyarugunga. Afatwa bamusanganye ikarita mpimbano avuga ko yayihawe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, imwemerera gukurikirana ibijyanye n’imyubakire mu murenge wa Nyarugunga.
CIP Umutesi yagize ati: “Sibomana yamenye ko hari umuturage urimo kuvugurura inzu ye ajya iwe ngo kureba ko afite uruhushya rubimwemerera, umuturage yamweretse uruhushya rwo kuvugurura ariko Sibomana amubwira ko mu byo yemerewe hatarimo urubaraza ndetse amubwira ko natamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu ari bumusenyere, umuturage yemeye kuyamuha ariko ahita abimenyesha ubuyobozi.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko Sibomana yari yarakoze ikarita mpimbano avuga ko yayihawe n’umujyi wa Kigali imwemerera kugenzura ibyangombwa byo kubaka, ari nayo yifashishije yambura umuturage.
CIP Umutesi yakomeje agira inama abaturage kwirinda kugwa mu mutego w’abo bashukanyi, abibutsa ko gutanga no kwaka ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yagize ati: “Uriya Sibomana twamushykirije ubutabera kugira ngo akurikiranwe, abaturage kandi turabakangurira kwirinda gutanga ruswa bashaka gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko ni icyaha. Kwiyitirira urwego udakorera ni icyaha gihanwa n’amategeko niyo mpamvu Sibomana agomba kujya imbere y’ubutabera agakurikiranwa.”
CIP Umutesi yasabye abaturage kujya bashishoza bakirinda kwemera ibyo abantu bose bababwira babizeza ibitangaza, ababibutsa ko muri iki gihe hadutse abantu batunzwe no gukora ubwambuzi bushukana kandi bakaba babikora mu buryo butandukanye. Asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bakayatanga hakiri kare.
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000Frw).
Ubwanditsi









































































































































































