Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: Polisi yafashe uwakaga ruswa umuturage yiyita umuyobozi

Ku wa 26 Ugushyingo 2019, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Sibomana Emmanuel w’imyaka 37, afatiwe mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro agenda abeshya abaturage ko ari umuyobozi ku murenge. Yafashwe amaze kwaka ruswa umuturage ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu yo kuvugurura inzu. Uyu muturage niwe wahise atanga amakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Umutesi Marie Gorette avuga ko uyu Sibomana yafatiwe mu cyuho arimo kwaka ruswa umuturage, ababwora ko akora mu murenge wa Nyarugunga. Afatwa bamusanganye ikarita mpimbano avuga ko yayihawe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, imwemerera gukurikirana ibijyanye n’imyubakire mu murenge wa Nyarugunga.

CIP Umutesi yagize ati:  “Sibomana yamenye ko hari umuturage urimo kuvugurura inzu ye ajya iwe  ngo kureba ko afite uruhushya rubimwemerera, umuturage yamweretse uruhushya rwo kuvugurura ariko Sibomana amubwira ko mu byo yemerewe hatarimo urubaraza ndetse amubwira ko natamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu ari bumusenyere, umuturage yemeye kuyamuha ariko ahita abimenyesha ubuyobozi.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko Sibomana yari yarakoze ikarita mpimbano  avuga ko yayihawe n’umujyi wa Kigali imwemerera kugenzura ibyangombwa byo kubaka, ari nayo yifashishije yambura umuturage.

CIP Umutesi yakomeje agira inama  abaturage   kwirinda kugwa mu mutego w’abo bashukanyi, abibutsa ko gutanga no kwaka ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Uriya Sibomana twamushykirije ubutabera kugira ngo akurikiranwe,  abaturage kandi turabakangurira kwirinda  gutanga ruswa  bashaka gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko ni icyaha. Kwiyitirira urwego udakorera ni icyaha gihanwa n’amategeko niyo  mpamvu Sibomana  agomba kujya imbere y’ubutabera agakurikiranwa.”

CIP Umutesi yasabye abaturage kujya bashishoza bakirinda kwemera ibyo abantu bose bababwira babizeza ibitangaza, ababibutsa  ko muri iki gihe hadutse abantu batunzwe no gukora ubwambuzi bushukana kandi bakaba babikora mu buryo butandukanye. Asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bakayatanga hakiri kare.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000Frw).

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities