Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Abantu 18 baguwe gitumo batunganyiriza amabuye y’agaciro mu rugo

Mu gitondo cyo ku itariki ya 01 Mata 2024, hafashwe abantu 18 bafite ibiro 239 by’amabuye y’agaciro byatunganyirizwaga mu ngo z’abagabo babiri. Bafatiwe mu mudugudu w’Ihuriro, akagari ka Karugira mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko abo bagabo bari bafite abakozi  bakoreshaga mu gutunda no kuyungurura umucanga, bakagura n’andi mabuye y’agaciro ku ruhande  batabifitiye uruhushya.

Agira ati: “Polisi yari ifite amakuru ko mu ngo za bariya bagabo bombi bahazana umucanga uvanze n’amabuye y’agaciro yiganjemo ayo mu bwoko bwa Gasegereti, bacukura hirya no hino mu birombe bitandukanye, bakagaragaza ko ari uwo kubakisha nyamara bafite abakozi bashinzwe kuwuyungurura, bakanagura n’andi mabuye ku ruhande yibwe mu birombe bacuruza binyuranyije n’amategeko.”

Akomeza agira ati: “Ubwo abapolisi bahageraga bahasanze umwe muri abo bagabo kuko mugenzi we yabashije gutoroka akaba agishakishwa, abakozi 15 bakoreshaga ndetse n’abandi babiri bari babazaniye ibilo 10 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti ngo babagurire, bose uko ari 18 batabwa muri yombi.”

Umwe muri ba nyir’ayo mabuye wafashwe yiyemerera ko uwo mucanga bawuzanaga n’imodoka, babizi neza ko urimo amabuye y’agaciro, bakaba bawukuraga mu birombe biherereye mu turere twa Muhanga, Rulindo na Gakenke.

SP Twajamahoro yongeye kwibutsa abakishora mu bucukuzi, ubucuruzi n’ibindi bikorwa bifitanye isano nabyo badafitiye uruhushya ko batazahabwa agahenge na gato, bazakomeza gufatwa bakagezwa mu butabera ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Gufatwa kwabo kubaye nyuma y’iminsi mike Polisi y’u Rwanda itangije ibikorwa byo guhiga bukware abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane mu birombe bya Rutongo mu Karere ka Rulindo na Musha mu Karere ka Rwamagana. Ku ikubitiro mu Karere ka Rulindo hafashwe abagera kuri 48 bose hamwe, nyuma yaho gato hafatwa abandi 9.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities