Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Barifuza ko Mituweli yakwishyura na serivisi za Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Mujyi wa Kigali, ubwo bagaragazaga ibyifuzo byabo, kandi babona ko bishobora kugirira abaturage akamaro mu gihe bakeneye gukoresha serivisi za Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga (RFL), bifuje ko hagabanwa  ibiciro ndetse byanashoboka iyi serivise ikaba  yajya zishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza kugira ngo zirusheho gukoreshwa n’abantu benshi.

Ibi Byagarutsweho mu bukangurambaga bwiswe “Menya RFL” bwabereye muri Kigali Convention Centre bwitabiriwe nabatari bake ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye inzego z’umutekano, n’abandi bakorana bya hafi, by’umwihariko abakunze kwifashisha gukoresha serivisi zabo.

Ubukangurambaga bwatangijwe n’iyi Laboratwari ku wa 17 Kanama 2022, hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa n’imikorere ya RFL. Bukaba bwatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, bukomereza mu Majyepfo mu Karere ka Huye, nyuma yaho berekeza mu Ntara y’Iburengerazuba muri Rubavu. Mu mujyi wa Kigali ibiganiro byatanzwe ku wa 24 Kanama 2022.

RFL ifite Laboratwari 12 zitanga serivisi zitandukanye, zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi na amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hamwe no gusuzuma ibihumanya.

Lt Col, Dr. Charles Karangwa, yasabye abayobozi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali kubafasha mu kumenyekasha izi serivisi zitangwa, kugira ngo zirusheho kwifashishwa n’abaturage ndetse bazifiteho ubumenyi buhagijeri.

Yagize ati “Nk’abayobozi b’igihugu muteraniye aha, mugera ahantu henshi, mufite ijambo kuri sosiyete yacu, ndabasabye ubu bukangurambaga ntimubugumane muri mwebwe, ahubwo mubugeze ku bo mushinzwe kuyobora, buri muntu wese amenye RFL n’imikorere yayo ndetse na serivisi itanga. twifuza gutanga serivisi nziza kandi zibanogeye, kugira ngo ubutabera budakererwa. Bavuga ko ubutabera bukererewe ari ubutabera bupfuye.”

Yakomeje avuga ko iki cyifuzo bacyakiriye, kandi bazakiganiraho n’inzego bireba, kuko nubwo hari abavuga ko ibiciro byayo biri hejuru, biri hasi ugereranije n’igiciro cy’izo serivisi.

Ati “Tuzabishyira muri raporo tuzaganiraho n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, kugira ngo biganirweho mu rwego rwo hejuru kuko ni inzego ebyiri zitandukanye, hamwe ni mu rwego rw’ubuzima, ahandi ni ubutabera.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatangaje ko nk’inzego zibanze basobanukiwe icyo basabwa kugira ngo bagire uruhare mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha izi serivisi, kandi ngo byafasha no mu kugabanya ibyaha.

Yakomeje ati “Iyo dusobanuriye abaturage ko n’ukoze icyaha agasibanganya ibimenyetso iyo biciye muri RFL biramenyekana, ari uwakoze impapuro mpimbano, yaba ari ibimenyetso by’igihe habaye ubwicanyi, uwasiba ibimenyetso mu mashini twasobanukiwe ko babibona.”

“Birumvikana ko ubwo bukangurambaga butanga ubutumwa ndetse bugatanga n’umusaruro ko babona ko ibyo bakora byose bashobora kuzabafata, ibyo bikagabanya ibyaha.”

RFL yatangiye gukora mu 2018 isimbuye Kigali Forensic Laboratory yatangiye mu 2005, ariko ikaba itari ifite ubushobozi buhagije bwo gupima ibimenyetso bya gihanga kandi Serivisi zose zitangirwa muri RFL nta n’imwe ijya irenza icyumweru itaratanga ibipimo byasabwe.

Ibyinshi byoherezwaga mu mahanga cyane cyane mu Budage, bigatwara amafaranga menshi ndetse bikaba byanatinza kubona ibimenyetso bikenewe ngo ubutabera butangwe.

Iyi laboratwari yongerewe ubushobozi bw’ibikoresho ndetse n’abakozi, ubu ikaba itanga serivisi zo gupima ibipimo bya gihanga birimo gupima uburozi n’ingano ya alcool mu maraso, gupima ibiyobyabwengenge n’ibinyabutabire no gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe.

Kugeza ubu RFL imaze gukora ku bimenyetso ibihumbi 30 byakoreshejwe mu nkiko. Biri mu nyigo ko RFL ihinduka RFI (Rwanda Forensic Institute), ikaba ikigo kiri ku rwego mpuzamahanga gipima ibimenyetso bya gihanga ndetse kigatanga n’amahugurwa.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities