Elevanie Namusisi
Bamwe mu banyeshuri bize muri ICT Innovation Center, iherereye mu karere ka Kicukiro, bavuga ko bababajwe no kuba barize bagasoza amasoma yabo bari bagenewe ariko bagategereza ko bahabwa impamyabushobozi (Certificate) bagaheba. Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko nta cyangombwa bazahabwa.
Nk’uko aba banyeshuri babitangarije Panorama, ku wa 30 Mutarama 2024, bavuga ko batishimiye na gato kuba baragize amahirwe yo kubona uko biga imyuga yo kubafasha mu kwiteza imbere, ariko bakaba barategereje impamyabushobozi zabo zo kugaragaza ko bize igihe bagiye ku isoko ry’umurimo bakaba barazihebye.
Umukobwa, utarifuze ko amazina n’amafoto bye bishyirwa ahagaragara, akaba umwe muri bo agira ati “Njye nize muri ICT Innovation nk’uko narinapulayinze ngira amahirwe baramfata baduha igihe cyo kwiga kingana n’amezi atandatu; turayiga turasoza, ariko kugeza ubu hashize umwaka urenga twarategereje ko baduha certificate zacu turaheba.”
Akomeza avuga ko mbere yo kujya kwiga bari bijejwe ko nyuma y’amasomo bazahabwa icyemeza ko bize ariko kugeza ubu abamaze kuhiga bose nta n’umwe urayihabwa ndetse ko hari amahirwe abacika kubera ntacyo bafite cyemeza ko bize.
Akomeza agira ati “Mbere y’uko tujya kwiga twabwiwe ko tuzahabwa certificate, ariko kandi nibyo kuko iyo wize ugomba guhabwa icyerekana ko wize wajya gusaba akazi ukaba wagahabwa. Hari amahirwe aherutse kuncika kubera ntayo mfite kuko ntiwajya kuzunza umutwe ngo warize kandi ntacyo ufite kibyerekana, kandi ikitwereka ko kuzibona bishobora kugorana ni uko kuva kiriya kigo cyatangira n’abize mbere yacu bose nabo batigeze bazihabwa.”
“Icyo dusaba ko mwatuvugira, nibaduhe certificate zacu tubashe kuba twagira icyerekana ko twize kubera ko tujya gukora bakabona ko tubizi ariko ntibaduhe akazi, kuko ntacyemeza ko ibyo twabyize mu ishuri.”
Undi musore nawe avuga ko yize amasomo ajyane no gukora amashusho (Film making) ndetse ko yahakuye ubumenyi buhagije ariko ko ikibazo afite ntacyo yahawe cyemeza ko yabyize.
Agira ati “Njye nize Film making, twize amezi arenga atandatu, baduhaye amasomo afatika kuko iyo haje program idusaba gukora ibya film making turabikora ariko nta certificate baduhaye, twizeyo muri 2022, umwaka urenga urashize dusoje kwigayo. Akenshi iyo ugiye kwapulayinga ushaka akazi cyangwa nko gufungura company y’ibyo wize biragufasha iyo ufite ikigaragaza ko ufite ubwo bumenyi bwabyo. Hari amahirwe menshi agenda aducika kubera kubura certificate.”
“Icyo dusaba mutuvugire nka RDB yari yaduhaye ayo mahugurwa iduhe na certificate zayo, iyo wakoze amahugurwa uba ugomba kugira n’icyerekana ko wayakoze.”
Bavuga ko bagerageje bakabaza abarimu babo uburyo bashobora kubona izo certificate ariko ko ntamakuru bahabwa.
Umwe mu bayobozi b’iki kigo akaba n’umwe mu bigisha aba banyeshuri Guerichon MUNEZERO, avuga ko aba banyeshuri nta mpamyabushobozi (certificate) bazigera bahabwa kuko amahugurwa bahawe atari ayo guhabwa certificate, ahubwo yari ayo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Agira ati “Ntekereza ko Imitere ya training bafite ari Project based training ntabwo ari academic training, icyo bahabwa ni ubumenyi bujyane na project zabo, ntabwo ari academic, nta certificate bazigera bahabwa, hari abo bazi bigeze bazihabwa se? Nta certificate ihari, icyo ubona ni ubumenyi bujyanye na project yawe. Ni uko bo babyumva ngo niba ari training ngo ubwo bazahabwa certificate, ni project based training, tubafasha ku realize project zabo tukabaha abarimu babafasha kubaha training Kuri project zabo, baragutraining muri skill kugira ngo ubashe kohereza project yawe. Ibi ni ni project based training, ikibazo nuko batangira proje ntibazisoze ahubwo bakumva ko bakeneye certificate.”
Akomeza avuga ko aba banyeshuri baba barabyumvushe nabi bakaba baribeshye ahubwo ko niba bakeneye impamyabushobozi (certificate) bajya kwiga aho bazitanga.
Akomeza agira ati “Hano ntabwo ari training center, turi muri innovation center abo baba baramaze kubyumva nabi. Abashaka certificate hari izindi training center zitanga certificate. Ubwo barabyitiranyije. Barashaka certificate batarigeze biga formal training, iyo ari abahabwa certificate ikigo kiba gifite ibyo kigenderaho. Ikintu twabaha niba bagishaka ni participation ariko ntabwo ari certificate. Kumva training bakumva certificate ntabwo amahugurwa yose atanga certificate.
Nk’uko Guerichon Munezero abivuga, abanyeshuri bamaze guhabwa amahugurwa muri iki kigo ari benshi kuko kuva cyatangira muri 2019 bamaze gutanga amahugurwa ku by’iciro bigera kuri bine, ariko ko abo bose ntawemerewe guhabwa impamyabushobozi.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic (RP), bufite mu shingano iki kigo ariko ntibyadukundiye ko tuvugana, ubwo bazagira icyo badutangariza iyi nkuru twazayigarukaho.
Muri iki kigo hakorerwamo ndetse hakigirwamo amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, muriyo harimo ibijyanye no gukora ama film (gufata amashusho no kuyatunganya, (Film making), gufata amafoto no kuyatunganya n’ibindi bitandukanye.












































































































































































