Abatwara abagenzi ku magare bamenyerewe ku izina ry’abanyonzi mu karere ka Gasabo barasaba ubuyobozi guca akajagari, bityo umunyonzi wese agakorera muri zone ye.
Abanyonzi batandukanye baganiriye na Panorama.rw bavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bushimishwa cyane no kubafatira amagare, bugamije kubavanamo amafaranga ibihumbi 10 by’amande babahora guhagarara nabi.
Niyonzima Edouard ukorera Kimironko uvuga ko yaje gukora akazi ko gutwara abagenzi, agamije gukuru amaboko mu mufuko ndetse aniteze imbere asanga yaribeshye ngo kuko hari abo akorere.
Ati “Ubu ndakorera ubusa pe! kuko ayo ninjije yose barayatwara bigatuma ncika intege kandi mu by’ ukuri impamvu ituma bahora badufungira amagare ntabwo yumvikana, kuko baraduhora akajagari kandi parking ubwabo bayiduhaye ntibashoboye kuyicamo akajagari.”
Perezida wa PNYA Ltd, Pierre Nyankiko, avuga ko kampani ye y’abashoferi batwara amagare yari isanzwe ikora neza igamije guteza imbere abanyamuryango bayo ,ariko iza gutungurwa no kumva bamwe mu banyamuryango bandikiye Umurenge wa Kimironko ngo uze ubarindire umutekano.
Ati “Kuva ubwo Umurenge warabumviye nibwo hatangiye kuba ibibazo byo gufata abanyonzi batubahirije amasezerano bahagarara aho batemerewe bagafatwa bakanacibwa amafaranga ibihumbi cumi n’ijana (10.100 fr) by’ amande.”
Pierre Nyankiko akomeza avuga ko Leta igomba gukora uko ishoboye igaca akajagari kugira ngo umunyamuryango wese akorere aho yeretswe bityo akajagari gacike.
Ku nkuru yatugezeho ivuga ko Pierre Nyankiko afatanya n’Umurenge wa Kimironko mu kugambanira abanyamuryango iyo barengereye ndetse no kubacisha amafaranga.
Ati “Ntabwo nagambanira abantu dukorana kuko ni bo nyungu yanjye kandi njya gushinga iyi kampani nari ngamije kurwanya ubukene nciye mu nzira yo kwihangira umurimo.”
Abanyamuryango ba PNYA Ltd barenga 700, batanga umusanzu w’ amafaranga 3200 y’amanyarwanda buri kwezi hakavamo 500 yo muri “Ejo Heza”, ingoboka ndetse n’ayandi afasha imikorere ya kampani ya buri munsi.
Valence Ntakirutimana uyoboye Koperative “Imbara z’ Igihugu zubaka”, avuga ko ikibazo kibakomereye gituruka ku buryo ubuyobozi bw’ umurenge butubahiriza inzego z’amakoperative y’abanyonzi.
Ati “Kuba Ubuyobozi bwaremeye tukibumbira mu makoperative ndetse bukanadushyigikira byari byiza, ariko ntabwo byumvikana ukuntu bwahise na none buzana za kampani z’abanyonzi urumva aho harimo ikibazo cyo kutugonganisha.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko, Jean De Dieu Biziyaremye uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa, avuga ko kuba kampani cyangwa koperative ntibibuza abantu bishyize hamwe gukora.
Ati “Icy’ingenzi twebwe tureba ni ibyangombwa kuko iyo abantu babifite bose bemerewe gukora kuko ni competition ikindi numva muri iyi minsi, ni uko hari abanyonzi basaba ko bajya bakorera mu ma zone icyo ntabwo kirashoboka, ariko turacyiga ariko na none bose twabahaye amazone bakoreramo.”
Biziyaremye yasoje atangaza ko hari amakuru bafite ko hari istinda ry’abanyonzi ryaje gukorera Kimironko kandi riteza akajagari bigatuma abasangwa Babura aho baparika.
Mu rwego rwo gukorera mu mucyo, yavuze ko hagiye gusuzumwa niba aba bafite ibyemezo byuzuye cyangwa bakorera mu kajagari bityo bafatirwe ibyemezo.
Amashyirahamwe y’abanyonzi yose mu Rwanda afite ubuyobozi ndetse n’abashinzwe umutekano wabo ariko bagakorana n’imirenge by’umwihariko.
Gaston Rwaka









































































































































































