Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore, yafashe abakora irondo ry’umwuga babiri batse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000Frw), bakaba bari bamaze kwakira igihumbi mirongo ikenda na bitanu (95,000Frw).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku bufatanye hagati y’inzego z’ibanze na bamwe mu bakora irondo ry’umwuga. Iyi ruswa bayatse abantu bagera ku 10 bari bamaze gufatana urumogi.
Yagize ati: “Abakora irondo ry’umwuga bagera kuri batanu bari ku kazi kabo ka buri munsi babona abantu babiri bari mu gashyamba, bagiye babasanga bariruka bata umufuka bari bafite barebye ikirimo basanga harimo urumogi.”
Abanyerondo babiri bahise bakurikira abari bafite urumogi barabafata babasaba ko bahamagara nyir’urumogi, ahageze yemerera abo banyerondo babiri kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250,000Frw) bakarekura abo bari bafashe n’urwo rumogi rwabo.
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko bagenzi babo bagiye bakurikiye abari bafite urumogi batinze ndetse batitaba telefone, nabo bahise bagenda babasanga niko kubagwa gitumo bakira ruswa y’amafaranga ibihumbi mirongo ikenda na bitanu (95.000Frw) bari bahawe na nyir’urumogi. Bari bagitegereje ubazanira andi ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitanu (155.000Frw), kugira ngo yuzuze ayo yari yasabwe. Bahise bahamagara umuyobozi w’Umudugudu na we ahamagara Polisi, barafatwa, bashyikirizwa ubugenzacyaha.
Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ubwanditsi









































































































































































