Mu Kagari ka Cyunuzi mu Murenge wa Kirehe haherutse kubera impanuka yakozwe n’ikamyo yarenze umuhanda, ihitana umuntu bigakekwa ko yatewe n’umunaniro wa shoferi.
Yahitanye shoferi wari utwaye iriya modoka.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko ubwo iriya modoka yakataga ikorosi, byayinaniye kuriringaniza, birangira irenze umuhanda ihitana shoferi.
Umushoferi yahitanye ni Umunyarwanda, Polisi igakeka ko yaba yari ananiwe cyane kuko ngo yari asanzwe aca muri izo nzira.
Yavuze ko uriya mushoferi wapfuye ari Umunyarwanda.
SP Kayigi yabwiye itangazamakuru ati: ““Bishobora guterwa n’umunaniro kuko yari asanzwe ahamenyereye. Kugira ngo imodoka irenge umuhanda hashobora kubamo umuvuduko, umunaniro cyangwa yasinziriye kimwe muri ibyo.”
Asaba abashoferi muri rusange kujya baryama bagasinzira, bakirinda gutwara bananiwe kandi mbere ya byose bakirinda umuvuduko kuko ukurura akaga.
Ati “Ni byo tubwira abashoferi ngo mwirinde gutwara munaniwe, mujye mufata umwanya muruhuke, mwirinde gutwara imodoka ndende ku muvuduko.”
Avuga ko iyo imodoka ndende iri ku muvuduko muremure, hari ubwo umushoferi ayikata kuyigarura mu mukono wayo bikanga.
Imwe mu mpamvu Polisi yasanze itera abashoferi gutwara biruka kandi ntibaruhuke bihagije ni igitutu cy’abakoresha babo.
Kuri iyo ngingo, Superintendent of Police Emmanuel Kayigi agira abashoferi inama yo kujya baganiriza abakoresha babo bakababwira uko biyumva bityo hakabaho koroherezanya.
Umushoferi wari utwaye iriya modoka yari wenyine, ibi bikaba imwe mu ngingo zituma bikekwa ko yaba yaragize Irungu agasinzira, akarenga umuhanda bikamuviramo urupfu.













































































































































































