Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kubahiriza uburenganzira bwa muntu bireba buri wese _Minisitiri Ugirashebuja Emmanuel

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ubwo hizizwaga isabukuru y’imyaka 74 y’itangazo itangazo ry’uburenganzira bwa muntu, umunsi wabereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora ku wa 10 Ukuboza 2022, yasabye buri wese kugira uruhare mu kubungabunga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Agira ati ”Kugura ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe, buri wese arasabwa kubigiramo uruhare, kuko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bijyana n’inshingano. Twese nta n’umwe usigaye inyuma tugomba gutahiriza umugozi umwe dukumira imigirire yose yahungabanya uburenganzira bwa muntu. Buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo ikibi gikumirwe hakiri kare. Icyakora mu gihe ihohotera ryaramuka ribaye, amategeko arayimbazwa kugira ngo uwahohoteye abihanirwe n’uwahohotewe asubizwe uburenganzira bwe, bityo umuco wo kudahana ugacika, kuko Leta y’u Rwanda ihora iharanira icyatuma uburenganzira bw’umunyarwanda butera imbere kandi bukarengerwa. Leta izakomeza inshingano zayo zo kubaha uburenganzira bwa muntu, kuburinda no gushyiraho amategeko, inzego cyangwa ingamba kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe mu gihugu cyacu.”

Peresida wa Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, ashimira abafanyabikorwa bose ba Komisiyo bagize uruhare mu itegurwa ry’uyu munsi, kandi Komisiyo ishima intambwe yatewe mu kurengera uburenganzira bwa muntu n’ubwo ari urugendo rugikomeza.

Agira ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibikorwa byakozwe na Leta y’u Rwanda bigamije kurengera uburenganzira bwa muntu bigaragarira buri wese, kubaka igihugu kigendera ku mategeko, guteza imbere imibereho y’abaturage; ni urugendo rugikomeza. Tugomba guhora duharanira icyateza imbere uburenganzira bwa muntu. Komisiyo izakomeza gukora inshingano zayo, zirimo gukorera ubuvugizi mu nzego za Leta ku bibazo yakiriye.”

Ku bijyanye n’uruhare rw’imiryango itari iya Leta, Nyinawumuntu Yvette, avuga ko urugendo rwo guharanira uburenganzira bwa muntu ari urugendo bagendanamo na Komisiyo, buri wese akwiye kumva ko kugira uruhare mu kurwanya ihohotera iryo ariryo ryose ari inshingano.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Agaciro, ubwisanzure n’ubutabera kuri buri wese.”

Kwizihiza uyu munsi mpuzamahaga byitabiriwe n’abantu benshi bari mu ngeri zitandukanye aho by’umwihariko abaturage bo mu karere ka Gisagara baganiriye na Panorama bishimiye kwegerezwa ibirori nk’ibi byari bikubiyemo ibikorwa bitandatundakanye birimo imikino.

Mu mikino yaranze uwo munsi harimo isiganwa ry’amagare ku ngimbi n’abangavu bakoresha amagare yagenewe amasiganwa mu mihanda, ndetse haba n’umukino wa Volleyball.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities