Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibohora29 Huye: Buri wese asabwa uruhare rwe mu gukomeza gutera imbere

Abaturage bo mutugari dutandukanye tugize Umurenge wa Ngoma, mu karere ka Huye basabwa buri wese uruhare rwe mu gukomeza gutera imbere kw’igihugu, ahereye mu rugo iwe by’umwihariko urubyiruko bo mbaraga z’igihugu.  

Ibi aba baturage babisabwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye, Kwagwesage Anne Marie, ku wa 04 Nyakanga 2023, ubwo mu murenge wa Ngoma mu kagari ka Butare kuri Stade mpuzamahanga ya Huye hizihirizwaga ku nshuro ya 29 umunsi mukuru wo kwibohora.

Kagwesage mu ijambo rye agira ati “Buri wese muri twe yabasha kugaragaza intambwe yateye. Ibyo twagezeho sinshidikanya ko buri wese yabigizemo uruhare ariko twongere dushime imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.  Mukomeze kugira uruhare mu bibakorerwa. Turishimira ko twibohoye ubunebwe.”

Akomeza agira ati “Biradusaba gukora neza gukora cyane. Buri wese ashyizeho uruhare rwe n’imbaraga ze. Buri wese yumve ko urugamba turimo rw’iterambere rumureba. Nidufatanya tuzatsinda, tugere ku iterambere twifuza. Dutekereze gutera imbere ubwacu, imiryango yacu, igihugu nticyatera imbere natwe tudateye imbere.”

Munyaneza Theoneste watanze ubuhamya bw’aho kwibohora kuri iyi nshuro bisanze ageze mu rugendo rwo kwiteza imbere mu byo akora n’abakirorera ku giti cyabo bafatanya, yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda uburyo ifashamo abikorera ari ishingiro ry’iterambere.

Agira ati “Mpereye hano i Huye ukuntu twabashije kwigobotora ingoyi y’ubukene, nitwe twatangiye koperative yubatse isoko rya mbere, hari n’izindi nyubako turi kubaka n’izo tugiye kubaka. Turifuza gukomeza gutera imbere, tugaca umuco w’ubunebwe kuko utera ubukene.”

Kuri iyi nshuro insanganyamatsiko iragira iti “Kwibohora, twubaka u Rwanda twifuza”.

Muri iki cyumweru cyahariwe gutaha ibikorwa bitandukanye byagezweho hitegurwa kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, muri uyu murenge wa Ngoma hatashywe ibikorwa byinshi binyuranye birimo inzu zubakiwe abatishoboye, imihanda inyuranye, ibiro bishya by’umurenge n’ibindi, byose hagamijwe ko umuturage arushaho gutera imbere akanabaho neza.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye, Kwagwesage Anne Marie

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities