Rukundo Eroge
Kaminuza yijyenga y’Abaporontesitanti PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences) yibutse ku nshuro ya 30 abari abanyeshuri n’abayobozi b’icyari ishami rya Teworojiya, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Gicurasi 2024 ku cyicaro cy’iyi kaminuza i Huye.
Ngaruye Joel wavuze mu izina ry’imiryango ifite abayo bazize Jenoside, avuga ko Leta y’u Rwanda yakoze igikorwa cyiza cyo gushyiraho umwanya wo kwibuka abazize Jenoside, asaba buri wese waba uzi ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro kuhavuga.
Agira ati “Tubabazwa no kubona mu bantu bose twibuka hano ntawe umubiri we uraboneka ngo ashyingurwe mu cyubahiro.”
Umuyobozi mukuru wa PIASS Prof. Dr. Uwimbabazi Pennine, avuga ko kwibuka bikomeza gufasha urubyiruko kumenya amateka no gukomeza kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Agira ati “Benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye kumenya amakuru. Bibaze ngo ese ko urubyiruko bagenzi bacu bakoze Jenoside muri icyo gihe, twakora iki ubu? Urubyiruko rumenye ko umunyarwanda ari umwe…”
Niyongabo Eric, Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi, akaba yari intumwa ya Minisitiri w’uburezi muri uwo muhango, avuga ko abarimu bakwiye gukomeza gutoza urubyiruko bigisha indangagaciro zigendera kure ikintu cyose cyakurura amacakubiri.
Agira ati “Abarimu ni ukwibuka ko bakwiye gutoza urubyiruko, abanyeshuri bigisha, indangagaciro z’ubumuntu, izo urukundo zituma bagendera kure amacakubiri hagati yabo n’Igihugu muri rusange.”
PIASS ifite gahunda yo gukomeza gutanga uburezi bufite ireme ku banyarwanda n’abanyamahanga no guhora itoza urubyiruko rwiganje mu bo irerera, kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda ibyo bakora byose.
Iyi kaminuza yabanje kwitwa Ecole de Theologie de Butare “ETB” (1970-1994) ishuri ryahuguraga abazaba abapasitori, nyuma rihindurwa ishami rya Tewolojiya (Faculuté de Théologie Protestante de Butare “FTPB” (1990-2010)); guhera mu 2010 nibwo yahindutse Kaminuza yitwa PIASS, honngerwamo amashami atandukanye.

































































































































































































