RUKUNDO Eroge
Ku wa 7 Mata 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu butumwa bwahatangiwe, ababyeyi basabwe guha abana babo inyigisho zo gukunda igihugu bakiri bato, kandi bagaharanira ubumwe bw’abagituye.
Ubu butumwa bwagarutsweho na Senateri Uwera Pelagie, wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru, avuga ko urubyiruko ruriho ubu rukwiye gukomeza gufata iya mbere mu kubaka igihugu no kurwanya icyo aricyo cyose cyatanya abanyarwanda. Yibukije ababyeyi kuba abarimu beza bo gukunda igihugu.
Agira ati “Rubyiruko, nimwe mbaraga z’igihugu muharanire ko tugira u Rwanda rwiza. Ababyeyi nimwigishe abana gukunda igihugu bakiri bato.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko bashimira Leta y’Ubumwe bw’amanyarwanda yashyize imbere ubunyarwanda ikubakira icyizere abanyarwanda bari barihebye, gusa muri ibi bihe hari ibyo abaturage basabwa.
Agira ati “Hari ibyo dusabwa gukemura bikibangamye nko kuba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, abakirangwa n’amagambo mabi asesereza abarokotse Jenoside n’ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside; abantu batumva neza uruhare rwabo mu guhashya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba hari imiryango yarokotse idafite aho iba hakwiriye n’amacumbi yasenyutse n’ibikomere. Mureke twubakire ku rufatiro rw’ubumwe bw’abanyarwanda, ku rufatiro rwo kwanga no kurwanya ikibi, ku rufatiro rwo kurinda ibyagezweho, dufatanye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.”
Agira ati “Ndashishikariza abakuru kwegera urubyiruko rugahabwa amakuru nyayo arebana na Jenoside yakorewe abatutsi, aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu. Ndasaba ubufatanye mu gushyigikira ubumwe bw’abanyarwanda, dukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyaruguru, Ntawukuriryayo Venuste, avuga ko nta cyizere baribafite cy’uko Jenoside izarangira; ishimira abari ingabo za APR bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe bihagije, icyizere cyo kubaho cyari cyararangiye. Barakoze batugaruriye icyizere cy’ubuzima. Turashimira abarokotse Jenoside bakomeje kwiyubaka k’ubwo icyizere bahawe na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda. Turasaba urubyiruko kwigira kuri aya mateka yaranze u Rwanda, mugafata ingamba, nimubyiga neza muzabasha kubibwira abandi. Ntimuzabyige nabi.”
Abayobozi mu ngeri zitandukanye barimo Hon Senateri Uwera Pelagie, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel, Visi perezida wa Ibuka mu karere Ntawukuriryayo Venuste, abashinzwe umutekano, umuyobozi wa EAR Diyoseze ya Nyaruguru Musenyeri Habimfura Vincent n’abandi bayobozi batandukanye, ku wa 07 Mata 2024 bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ruramba mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 10 muri rusange yo kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu murenge wa Ruramba ni wo watangiriyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho kuri iyi tariki Abatutsi bahise batangira gutwikirwa.
Uru rwibutso rwa Ruramba rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside, isaga 1400.
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 iragira iti: “Kwibuka Twiyubaka”.



























































































































































































