Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko umugambi wo kwibasira by’umwihariko abagore n’abana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragaza umugambi mubisha wo kurandura ubuzima bw’Abatutsi.
Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, ku wa 8 Gicurasi 2022.
Aha mu Murenge wa Kibirizi abagore n’abana biciwe aho bita kw’ibambiro ku itorero rya ADEPR, nyuma yo kuhabakusanyiriza babashuka ko abagore n’abana batazicwa. Gusa nyuma yo kuhabakusanyiriza bahise babica.
Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kibirizi ngo bariyubatse bakaba bashima uburyo Leta igenda ifasha abarokotse batishoboye, ari nako himakazwa ubumwe n’ubwiyunge.
Ibi ngo bibaha icyizere cyo kubaho, gusa barasaba ko aha mu Murenge wa Kibirizi hakubakwa Urwibutso mu rwego rwo gusigasira by’umwihariko amateka y’uko abagore n’abana bishwe.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yashimangiye ko kwica abana no kuvutsa ubuzima umubyeyi utanga ubuzima, ari kimwe mu bigaragaza ko Jenoside yateguwe.
Ku rwibutso rwo mu kagari ka Rwotso mu Murenge wa Kibirizi haruhukiye imibiri 450 harimo umugabo umwe gusa yicanywe n’abo bagore, aho ngo bari babanje kumusiga kugira ngo bazajye bereba uko Abatutsi basaga.
Inkuru dukesha RBA











































































































































































