Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zitabyazwa umusaruro

Ahahoze hakorerwa imiti hazwi nka Labophar mu karere ka Huye ni uku hasigaye hameze (Ifoto/KigaliToday)

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura Imiturire mu Rwanda, RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yavuze ko Leta yatangiye kubarura inzu zayo zidakoreshwa mu kureba uko zishobora kubyazwa umusaruro.

Mu bihe bitandukanye, abaturage bakunze gutunga agatoki inzu za Leta zangiritse kuko zidakorerwamo ndetse bakagera aho basaba kuzihabwa kugira ngo bazikoreshe.

Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kimwe n’ahandi mu gihugu, hagaragara inyubako za Leta zigenda zangirika kuko zitagikorerwamo.

Abaturage baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko iki ari igihombo kuri Leta no kuri bo ubwabo kuko izi nyubako zidakoreshwa mu nyungu rusange cyangwa ngo zihabwe ababasha kuzibyaza umusaruro.

Mu kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga i Nyamasheke hafi y’aho ibiro by’umurenge byubatse, hari inzu nini cyane yahoze ikorerwamo n’Urukiko rw’Ibanze ariko imaze imyaka irenga itatu itagikorerwamo. Iyi nzu bigaragara ko yubatswe mu myaka ya vuba, ubu yatangiye kwangirika igisenge, kuko amabati yayo hamwe yatobaguritse, ahandi ibyatsi byayameze hejuru.

Abaturage bo muri ako gace, bibaza impamvu iyi nzu irimo kwangirika nyamara bafite ibibazo yakabaye ikemura.

Mukamana Daphrose yagize ati “Twakabyaje umusaruro iyi nyubako, ikareka gusenyukira ubusa. Cyangwa se bakayikatamo ibyumba, bakabiha abaturage. Hari abatishoboye bagenda bacumbika.’’

Mu murenge wa Kamembe i Rusizi naho, hari inyubako zitandukanye za Leta zitagikorerwamo ndetse zimwe zaranasenyutse. Zimwe ziri imbere ya Stade y’Akarere ka Rusizi, hari n’iyahoze ikoreramo Perefegitura ya Cyangugu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Iposita.

Umwe yagize ati “Hariya hagashyizwe indi mishinga duhuriraho twese, idufitiye akamaro. Niba Leta itahubatse, nayiduhe. Twishyize hamwe, ntitwabura ikindi twahashyira. Ni yo twahashyira appartements kuko dufite abanyamahanga benshi baza bashaka aho gutura, ugasanga biri kubahenda.’’

Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse, yavuze ko hari gukorwa ibarura ku nzu za Leta zishaje zidakorerwamo.

Ati “Hari inzu zidakoreshwa bitewe n’impamvu nyinshi. Ni ikibazo tuzi, reka tubanze tuzibarure, tumenye ngo ni zingahe, muri buri karere. Zimeze gute? Gahunda y’ikizakurikira izaza ku cyo ibarira rizatanga.

Uretse inzu za Leta zishaje zitagikoreshwa, mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke hanagaragara izindi nyubako zashoweho amafaranga na Leta ngo zizakoreshwe mu nyungu rusange ariko ubu zikaba zidakoreshwa no ku rugero rwa 10%. Ingero zazo ni isoko ryambukiranya imipaka rya Rusizi riri ku Mupaka wa Rusizi ya 1, inyubako ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rusizi n’izindi.

Si izi nyubako zo mu karere ka Rusizi gusa, hirya no hino mu gihugu uhasanga inyubako za Leta zidakorerwamo ndetse zimwe zarengewe n’ibigunda, izindi zishaje zituzuye. Hari n’izo usanga ubusanzwe nta kibazo zifite ariko zikaba ziri aho zifunze gusa. Izi ziyongeraho inyubako zikodeshwa na Leta ariko ntizikorerwemo kandi zishyurwa.

Mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego za Leta zitandukanye zirimo Urwego rw’umuvunyi n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), mu mwaka wa 2023, byagaragaye ko Leta ifite amazu yose hamwe 49,937 ariko muri yo, agera ku 1040 akaba adakoreshwa.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities