Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Ugushyingo 2023, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagize Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya.
Gen Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, agizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Fidelis Mironko.
Si ubwa mbere Kayonga agiye mu nshingano zo guhagarira u Rwanda mu mahanga kuko mu 2014 kugeza mu 2019 yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.
Undi wahawe inshingano ni Marie Grace Nishimwe, wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka. Yari asanzwe ayoboye ishami rishinzwe Ubutaka muri icyo kigo. Afite uburambe bw’imyaka 15 mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka. Yize ibijyanye n’imitunganyirize y’icyaro n’imijyi muri Massachusetts Institute of Technology akaba afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko n’ubushabitsi.
Nishimwe asimbuye Mukamana Espérance wakuwe kuri uwo mwanya muri Kanama 2023.
Ambasaderi LG Gen. (Rtd) Charles Kayonga na Mme Marie Grace Nishimwe bazabanza kunyuzwa muri Sena kugira ngo ibemeze babone gutangira imirimo.



Panorama









































































































































































