Mu rwego rwo gukuraho urujijo ku bibazo ababyeyi bakomeje kwibaza ku birebana n’ibyo basabwa ku ishuri, Minisiteri y’uburezi yatanze umurongo uhamye w’ibyo umubyeyi asabwa ku ishuri, kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri bazarenga ku mabwiriza yatanzwe na Guverinoma bakazabihanirwa. Yavuze ko ubu hari amatsinda y’ubugenzuzi arimo gukurikirana itangira ry’amashuri no kureba ko ibyasabwe byubahirizwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
IBIBAZO BIKOMEJE KWIBAZWA N’IBISUBIZO BYABYO KU MUSANZU W’ABABYEYI MU MASHURI YA LETA N’AKORANA NA LETA KU BW’AMASEZERANO
Ese agahimbazamusyi ka mwarimu kavuyeho cyangwa gashobora kubarirwa mu mafaranaga ibihumbi birindwi (7,000 Frw) agaragara mu mabwiriza?
Agahimbazamusyi kavuyeho kubera ko ibigenerwa mwarimu nabyo byiyongereye. Icyakora hagize aho bigaragara ko ari ngombwa bishobora kubarirwa muri ya mafaranga atarenga ibihumbi birindwi (7,000 Frw), byemejwe n’Inteko rusange y’ababyeyi ariko hatirengagijwe ibindi bikoresho nkenerwa ku ishuri cyane cyane iby’isuku y’ishuri.
Ese ko hari abiga mu mashuri nderabarezi (TTCs) bishyuraga 50% by’amafaranga y’ishuri ubu yavuyeho cyangwa tuzajya twishyura 50% by’amafaranga yatangajwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi?
Kubera umwihariko w’amashuri nderabarezi (TTCs), umusanzu uzajya wakwa umubyeyi uzaba ari 50% by’amafaranga y’ishuri nkuko byemejwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.
Hari abasanzwe biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) bishyuraga havuyeho 30% by’amafaranga y’ishuri, ese bizagenda bite kuri bo?
Ibwiriza ryo kwishyura umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro hakuwemo 30% ryavuyeho. Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) nayo azakurikiza amabwiriza mashya agaragaza umusanzu w’ababyeyi.
Ese umusanzu wo gufatira ifunguro ku ishuri mu mashuri y’incuke n’abanza ni amafaranga magana cyenda mirongo irindwi n’atanu (975 Frw) ku gihembwe?
Yego, umusanzu w’umubyeyi mu burezi bw’umunyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza ni amafaranga magana cyenda na mirongo irindwi n’atanu (975 Frw) gusa ku gihembwe. Kuri uyu musanzu haziyongeraho uruhare rwa Leta rungana n’amafaranga ibihumbi umunani magana arindwi na mirongo irindwi n’atanu (8,775 Frw) ku gihembwe kuri buri munyeshuri.
Ese amafaranga y’inyubako yasabwaga ababyeyi buri gihembwe n’ibigo by’amashuri nayo azakomeza gutangwa?
Kubaka no gusana ibigo by’amashuri ni inshingano za Leta n’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano. Amashuri yari yaratangiye imishinga yo kubaka ku bufatanye n’ababyeyi agomba kwihutira kubimenyesha Minisiteri y’Uburezi binyujijwe ku buyobozi bw’akarere iryo shuri riherereyemo.
Ese ku rutonde rw’ibikoresho umunyeshuri yitwaza ko tutabonyeho umwenda wo muri Laboratwari cyangwa ihuguriro (Workshop), ni ikigo kiwishakira cyangwa umunyeshuri azawitwaza?
Umwambaro w’umukorongiro ukoreshwa mu ihuguriro (Workshop) na Laboratwari (Bitewe n’ishami umunyeshuri yigamo) ubarirwa mu bikoresho bitangwa n’umubyeyi.
Ibikoresho by’isuku bivugwa ni ibihe?
Ibikoresho by’isuku bivugwa mu mabwiriza ni ibijyanye n’isuku bwite y’umunyeshuri.
Ese matora ikodeshwa n’uwuhe munyeshuri?
Matora ikodeshwa n’umunyeshuri mushya ku bigo by’amashuri bisanzwe bifite matora zikodeshwa. Ikiguzi ntikigomba kurenga ibihumbi icyenda (9,000 Frw) ku munyeshuri, yishyurwa rimwe mu myaka itatu (3).
Hari ibigo biri gutanga inyandiko y’ibisabwa umunyeshuri iriho amafaranga anyuranye n’ibikubiye mu mabwiriza basaba menshi ku bikoresho nk’amakarita y’ishuri n’imyitwarire. Minisiteri yiteguye kubikemura gute?
Itsinda ry’abagenzuzi rya Minisiteri y’Uburezi ririkugenzura uko aya mabwiriza ashyirwa mu bikorwa. Aho bizagaragara ko hari abari kurenga kuri aya mabwiriza bazahanwa.
Ese umubyeyi agomba gutanga amafaranga yo kwiyandikisha (Registration)?
Oya. Nta mubyeyi ugomba gusabwa amafaranga yo kwandikisha umunyeshuri haba mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.
Ese umusanzu wa Ejo Heza wishyurirwa ku ishuri?
Umusanzu wa Ejo Heza ntabwo wishyurirwa ku ishuri. Ariko ubukangurambaga bwo gutanga umusanzu wa Ejo Heza bushobora gukorerwa ku ishuri.
Ese ababyeyi bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri mbere y’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi asohoka, bizagenda gute?
Abari baramaze kwishyura amafaranga mbere y’uko aya mabwiriza atangazwa, bazayaheraho mu bihembwe bikurikiyeho.
Ese aya mabwiriza areba n’abanyeshuri boherezwa na Leta mu mashuri yigenga?
Yego. Aya mabwiriza areba n’abanyeshuri boherezwa na Leta mu mashuri yigenga.
Hari ibikoresho byinshi bisabwa mu mashuri ya tekiniki, imyunga n’ubumenyingiro kandi ntabwo bigaragara ku rutonde ruri mu mabwiriza. Ese ikigo kizajya kibyishakira?
Ibikoresho bindi bikenewe kandi bitagaragara ku rutonde bizajya bitangwa na Leta ibinyujije mu mafaranga y’iterambere ry’ishuri n’ibindi ishuri rikenera (Capitation grant); Leta itanga kandi ibikoresho bishira(Consumables) bikoreshwa mu ihuguriro (workshop) n’ibindi bikoresho bizaba bikenewe (Equipment).
Byegeranyijwe n’ikipe ya Panorama









































































































































































