Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisiteri y’ubuzima yiteguwe  guhangana n’ikibazo cy’ihungabana kizagaragara mu gihe cyo kwibuka

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iramenyesha abanyarwanda n’abandi muri rusange, ko yiteguwe neza no guhangana n’ikibazo cy’ihungabana kizagaragara mu gihe cyo kwibukandetse no gufasha abagize ihungabana, kuko rikunze kugaragara cyane mu cyumweru cyagenewe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Ibi byagarutsweho ubwo  minisiteri y’ubuzima yagiranaga  ikiganiro  n’itangazamakuru, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda hamwe n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda biragaragaza ko mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aribwo abagira ihungabana bakunze kugaragara ndetse n’umubare wabo ukazamuka mu buryo bugaragara.

Gusa ngo abantu bakwiye kumenya ko aho ari hose kugeza ubu hari serivise zifasha abagize icyo kibazo cy’ihungabana ndetse ko kubafasha ari inshingano za buri wese.

Ibi ni bivugwa mu gihe habura umunsi umwe ngo u Rwanda n’abanyarwanda bakinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, nkuko ibi bigarukwaho na Julien Mahoro Niyingabira, Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima.

Agira ati “serivise zijyana n’ubuzima bwo mu mutwe ziraboneka hirya no hino kugeza no ku rwego rw’ikigo nderabuzima, abaturage bose bakamenya ko bashobora gukurikiranwa, bakamenya ko bashobora guhabwa serivise kugeza no ku rwego rwegereye umuturage, urwego rw’umurenge ari naho hari ikigo nderabuzima, turashishikariza abantu kwirinda akato gahabwa n’ufite ikibazo cy’ihungabana kuko bishobora no gukomeza ikibazo afite aho umuntu agomba kumva ko afite uruhare mu ku mufasha, ugize ikibazo amenyeko ashobora guhamagara 114, 912”.      

Ni nabyo Dr. Iyamuremye Jean Damascene, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye hiteguwe neza guhangana n’iki kibazo cy’ihungabana kizagaragara mu gihe cyo kwibuka.

Agira ati “muri bino bihe bikomeye ku banyarwanda bagomba kwibuka batekanye kubera ko hari ibikorwa byateganyijwe bituma bumva yuko bari mu mutekano aribyo abakozi bahagije bazafasha abantu bashobora kugira ibibazo by’ihungabana ndetse n’ibikoresho byarateganyijwe ku buryo buhagije, aho tuzakorera harahari, abavuzi n’abandi bafatanyabikorwa barahari, imiti irahari, turasaba abantu kwirinda imvugo ikomeretsanya ubundi bagafata mu mugongo abafite ibibazo ndetse umuntu naramuka agize ikibazo cy’ihungabana bihutire kumugeza aho ashobora gufashirizwa”.     

Ubushakashatsi bwagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2010 imibare igaragaza ko uretse imyaka yarimo icyorezo cya Covid-19 abagira ihungabana impuzandengo ari hagati y’ibihumbi 2000, 2500 na 3000 muri buri icyo cyumweru cyo kwibuka n’ibindi bikorwa bigishamikiyeho, umubare munini ukaba ari uw’abagore ariko ngo guhera mu myaka 3 ishize n’uw’abagabo ugenda uzamuka.

Ikindi ndetse n’umubare w’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba ugaragara aho inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zivuga ko biterwa n’ibyabaye ku babyeyi babo cyangwa imiryango yabo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities