Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri Mbabazi yasabye Inkomezamihigo kwigaragaza mu guhangana n’ibibazo byugarije abanyarwanda

Ubwo yasozaga Itorero ry’Inkomezamihigo icyiciro cya 8, ku wa 22 Nzeri 2022, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco Mbabazi Rose Mary yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu guhangana no gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda mu mirenge iwabo.

Yagize ati “Muzakomeze imihigo nk’uko muri Inkomezamihigo. Intore itorezwa gutumwa, turabatuma kujya mu mirenge iwanyu mugahangana n’ibibazo byugarije urubyiruko birimo ibyo gutwarinda kw’abangavu, imirire mibi, ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ibindi. Muri benshi mushobora gukora byinshi cyane bihindura imibereho y’abaturage b’aho mutuye.”

Sibomana Emmanuel wari Intore yo ku mukondo ukomoka mu karere ka Gasabo yasabye urubyiruko bagenzi be kwiyumvamo inshingano. 

Yagize ati “Bamwe muri twe ntibiyumvamo ko bagomba gukorana neza n’abandi bayobozi. Bigomba guhinduka tugafatanya twese. Imihigo tuzayesa kuko ntitwasinye myinshi ku buryo tutazayesa. Urubyiruko dusanze hanze turarusaba kutuba hafi. Mu gihe iyi mihigo yaba ihiguwe yose byakwihutisha Iterambere ry’urubyiruko n’abanyarwanda bose icyarimwe.”

Tuyisenge Verena na we watojwe ukomoka mu karere ka Karongi yavuze ko iri torero mu byo yatojwe byose rimwongereye ikibatsi mu kwihutisha imikorere, hagamijwe kwihutisha Iterambere ry’abanyarwanda. 

Yagize ati “Mu byo dusanzwe dukora tugira imihigo. Mu ndangagaciro twibukijwe bitwongereye ikibatsi mu kwihutisha imihigo tuba twarasinye mu mirenge ndetse n’iyo dusinyiye hano. Urubyiruko dusanze hanze narushishikariza kuzitabira ubukangurambaga tuzabagezaho no gushyira mu bikorwa ibizaba bibukubiyemo, bizadufasha gukemura ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda.”

Muri iri torero ry’Inkomezamihigo icyiciro cya 8 intore zatojwe ibintu byinshi bizazifasha gukomeza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, hagendewe ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda birimo ibiganiro zahawe n’abantu batandukanye b’impuguke n’inararibonye.

Mu gusoza iri torero kandi intore zatumwe nazo zirahiga imbere y’abayobozi ibikorwa zizakora biri mu ngeri y’imiyoborere myiza, imibereho myiza ndetse n’ubukungu; yose hamwe ikaba igera kuri 11 hibandwa ku kwihutisha Iterambere ry’urubyiruko.

Rukundo Eroge 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities