Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Abaturage baraganirizwa ku ruhare rwabo mu kwikemurira ibibazo

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aganira n'abaturage (Ifoto/Kigali Today)

Abaturage b’Akarere ka Muhanga mu mirenge itandukanye baraganirizwa n’abayobozi uko bagira uruhare mu kwikemurira ibibazo no kwicungira umutekano, kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.

Ibi birakorwa muri gahunda z’ukwezi kw’Imiyoborere myiza mu karere ka Muhanga, aho Ubuyobozi bw’akarere bwegereye abaturage, mu rwego rwo kurushaho kubumva no kubakemurira ibibazo.

Nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangaje, nyuma yo kuganira ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye zigamije kubateza imbere, ndetse n’uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano, banaganirijwe uko barushaho kwizigamira muri gahunda ya ejo heza, no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye abaturage ko gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, igamije gukemura burundu ibibazo bafite kandi ko abaturage bakwiye kwirinda ibibashyira mu manza kuko zibatera ibihombo.

Agira ati “Hari aho abaturage batsimbarara ku bibazo byakemutse bakumva ko barenganyijwe kandi ibibazo byabo byaranyuze mu nkiko, bigafatwaho imyanzuro kandi twe ntidusimbura ibyemezo by’inkiko, icyo gihe abaturage tubasaba gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu myanzuro y’inkiko kuko iyo bidakozwe aba yica amategeko”.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko kwegerwa n’abayobozi bituma babona uko bunguka ubumenyi, kandi bakongera kugira uwanya wo guhana ibitekerezo kuko banaganirizwa ku zindi gahunda ziba ziteganyijwe.

Karamuka François avuga ko yanyuzwe n’uko inzego z’ubuyobozi zamwegereye zigakemura ikibazo yari afite, kijyanye n’ingurane ku bye byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda.

Agira ati “Ntabwo nashoboraga kuganira na meya n’abandi bahuriye ku kibazo cyanjye ngo gihabwe umurongo, ariko uyu munsi byakemutse ngiye kwishyurwa ibyanjye byangijwe n’umuhanda”.

Mukarwego Immaculée avuga ko yari afite ikibazo cy’ibye byangijwe ariko akabangamirwa no kuba ubutaka bwe buri mu makimbirane, bigatuma ntawe bwandikwaho kubera ko abana be batabyumvikanagaho ariko ikibazo cye cyahawe umurongo.

Agira ati “Njyewe n’abana banjye ntabwo twumvikanaga uko ubutaka bwandikwa, byatumye twangirizwa ariko ntitwishyurwa kuko amafaranga yabuze uko asohoka, ariko ubu byahawe umurongo tugiye kwishyurwa tugabane ayo mafaranga”.

Ukwezi kw’imiyoborere mu Karere ka Muhanga kuzasozwa ibibazo byakiriwe bihawe ibisubizo, aho bidashoboka inzego zigakomeza kuganiriza abafitanye ibibazo, kimwe no gukurikirana uko inzego z’ubutabera zakwinjira mu bigaragara ko bidashobora gukemukira mu bwumvikane.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities