Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu ku makuru yatanzwe n’umuturage

Mu ijoro ryo ku itariki 27 Gashyantare 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyarusange yafatanye abagabo babiri ibicuruzwa bitandukanye bya magendu byavaga mu karere ka Ngororero byerekeza  mu mujyi wa Kigali.

Ibyafashwe bigizwe n’amabaro 10 y’imyenda ya caguwa n’inkweto byose byafatanwe Nizeyimana Hemedi w’imyaka 32 y’amavuko wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Prado TXL RAD 250M ari kumwe na Ntirenganya Simeon w’imyaka 38.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi, avuga ko ifatwa ry’iyi modoka rikomoka ku makuru Polisi yahawe kuri telefoni n’umuturage ibikorwa byo kuyifata bigahita bitegurwa.

Yagize ati “Polisi yashyize bariyeri mu murenge wa Nyarusange mu kagari ka Mutongati,  abapolisi babonye ya modoka barayihagarika ariko umushoferi agonga bariyeri arakomeza.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko iyi modoka yageze imbere yatobokesheje amapine kubera kugonga imitego yari yashyizwe mu muhanda, abari bayitwaye bakaba bafatiwe kuri moto bagiye gushaka aho bahisha ibi bicuruzwa ngo bage gushaka umukanishi wabahomera amapine bakabona gukomeza urugendo.

Yavuze ko ibyo bicuruzwa bya magendu n’ababifatanwe bahise bashyikirizwa ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Muhanga.

Yasabye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe kandi bukurikije amategeko birinda magendu kuko ibateza igihombo ikanabakururira ibihano biremereye.

Yagize ati “Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanwe,imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo kandi ingaruka mbi zabyo zigera no ku baturage muri rusange kuko imisoro inyerezwa ariyo iba ikwiye kugarukira abaturage binyuze mu bikorwa remezo bitandukanye.  Buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya atanga amakuru aho  igaragaye.”

Ingingo ya 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa  Afurika y’Iburasirazuba  (East African community management act) ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri  n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe. Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities