Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Umugabo n’umugore bafashwe bakekwaho gucuruza umwana mu kabari

Mu kabari One Love k’uwitwa Mukeshimana Françoise ko mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, hafatiwe umugabo n’umugore bakoresha umwana w’imyaka 12 mu gucuranga mu kabari, amafaranga ahawe akaba aribo bayitwarira. Si ugukoresha umwana mu gucuranga agahabwa amafaranga gusa, banakekwaho kuba bamushoye mu gusabiriza.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, uyu mwana yacurangiraga abakiriya bakamuha amafaranga, ayo  bamuhaye agatwarwa na Niyonzima Amon na Iyakaremye Magdaleine. Uyu Iyakaremye akaba yavugaga ko ariwe ushinzwe uriya mwana mu buhanzi abo bakunze kwita ba (Managers), ni mu gihe kandi ubusanzwe ari se wabo w’uriya mwana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP)  Sylvestre Twajamahoro, avuga ko ubundi se w’uriya mwana asanzwe ari umuhanzi, yagiye mu kazi  umwana amusiga mu rugo amusigira se wabo Niyonzima Amon nibwo na we yamufashe amujyana  gucuranga mu kabari i Muhanga.

Yagize ati: “Amakuru dufite ni uko uriya mwana asanzwe azwiho kuririmba no gucuranga bisanzwe ariko adakorera amafaranga, ise yamusigiye se wabo Niyonzima nawe aca inyuma  n’uriya mugore Iyakaremye bajya  kumukoresha mu kabari, amafaranga abakiriya bamuhaye akabikwa n’uriya mugore.”

CIP Twajamahoro avuga ko abaturage bakimara kubona ibyo bahise babimenyesha Polisi nayo iza kureba isanga koko uwo mwana arimo gukoreshwa mu kabari.

Ati: “Turashimira abaturage bahise baduha amakuru tukabasha gufata bariya bantu, biriya barimo ni ugucuruza umwana bamushakamo indonke ndetse no kumushora mu bikorwa byo gusabiriza kandi binyuranyije n’amategeko. Ibi bintu Polisi ihora ibibuza abantu ibagaragariza ko bitemewe ndetse binyuranyije n’amategeko arengera umwana. Ntabwo byemewe kujyana umwana uri munsi y’imyaka 18 kumukoresha imirimo itandukanye mu tubari  ndetse no kumushora mu ngeso zo gusabiriza”

Niyonzima Amon na Iyakaremye Magdalaine bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nyamabuye, ni mugihe umwana we ise yahise amujyana mu rugo aho akomoka mu karere ka Ruhango mu murenge wa kabagari  mu kagari Bihembe.

Itegeko no 71/2018 ryo ku  wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27  igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

Ingingo ya 37 y’iri tegeko ivuga ko  umuntu wese ufite ububasha ahabwa n’amategeko ku mwana, ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1). Iyo umwana washowe mu gusabiriza afite ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities