Nyuma yo guhabwa ibihumbi 70$ ku mafaranga ikigo Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd cyari cyabemereye, Rayon Sports yahise ihemba abakinnyi n’abatoza imishahara y’ukwezi kwa Mutarama, Gashyantare na Werurwe 2026.
Ubu akanyamuneza ni kose mu bakozi n’abakinnyi b’iyi kipe.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko ayo mafaranga angana na 1/10 cy’amafaranga izajya ihabwa buri mwaka, kugira ngo yikenure.
Ibihumbi 70 by’Amadolari ya Amerika birangana na Miliyoni Frw 102 Frw yo kuyifasha kurangiza neza shampiyona y’u Rwanda.
Nyuma yo kubona ayo mafaranga, abakinnyi bahembewe Gashyantare mu gihe abatoza bahembewe Mutarama na Gashyantare, 2026
Amasezerano y’imyaka itanu Rayon Sports yasinyanye na Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd, akubiyemo Miliyoni $ 3.5 izahabwa ndetse n’imyenda yo gukorana imyitozo n’iyo gukinana n’ibindi bikoresho.








































































































































































