Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Abamugariye ku rugamba baratakamba kubera inzu bamaze imyaka icyenda bambuwe

Abamugariye ku rugamba bo mu Karere ka Musanze bibumbiye muri Koperative Komeza Ubutwari barataka ubukene n’igihombo batewe no kwamburwa inzu ebyiri zo gukoreramo bari barubakiwe.

Abaganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko inzu zahawe abikorera mu buryo bo bita ubw’uburiganya ndetse kuri ubu hashize imyaka icyenda batazi irengero ry’amafaranga avamo.

Inzu abamugariye ku rugamba rwo Kubohora Igihugu bavuga ko bambuwe mu buryo bw’uburiganya ziherereye mu Mudugudu wa Susa, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Bavuga ko izo nzu bubakiwe na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare bakiyifite yabafashaga kubeshaho imiryango yabo.

Mu myaka icyenda ishize abamugariye ku rugamba bambuwe izo nzu zihabwa abikorera. Into yeguriwe rwiyemezamirimo uhafite Ivuriro rito ‘Poste de Santé’ rya SUSA, indi nini babwirwa ko izajya ibinjiriza 300.000 Frw ku kwezi ihabwa Musanze Garment yahakoreraga imirimo y’ubudozi ariko iza guhomba mu gihe kirenga umwaka ushize irafunga.

Bavuga ko kuva bamburwa izo nzu byabagizeho ingaruka kuko babwiwe ko zahawe Akarere ka Musanze bakaba basaba ko bazisubizwa.

Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo (RDRC), Col (Rtd) Nyamurangwa Fred, atangaza ko bafashe icyemezo cyo kuziha akarere kugira ngo zikoreshwe mu nyungu z’abaturage bose  kuko zitari zifashwe neza.

Yakomeje ashimangira ko amafaranga y’ubukode y’abayikodeshaga bagiye batishyuye yo azahabwa abari barayahawe hagendewe ku masezerano.

Ikigaragazwa n’abagenerwabikorwa bamugariye ku rugamba nk’urujijo ku mikoreshereze y’izi nzu ni ukudahuza mu mvugo hagati y’akarere na rwiyemezamirimo Oswald Urayeneza ukorera muri imwe muri izo nzu kuko we avuga ko iyo akoreramo yayihawe n’akarere.

Ku rundi ruhande, Umukozi ushinzwe gucunga Inyubako za Leta mu Karere ka Musanze, Selemani Assia na Jean Damascène Iyamuremye ushinzwe Imikorere y’Amakoperative by’agateganyo mu Karere ka Musanze bavuga ko iyo nyubako atari iy’akarere.

Izi ngingo zishingirwaho n’abamugariye ku rugamba bavuga ko bakorewe uburiganya kuko amafaranga yishyurwaga kuri izo nzu ataragararizwa irengero ndetse bagasaba ko barenganurwa.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities