Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Guverineri yatunguwe no kubona hari abaturage bakirara hanze

Mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, n’abayobozi banyuranye mu karere ka Musanze, basuye abaturage bagamije kureba uburyo babayeho no gukemura ibibazo by’amacumbi, batungurwa no kubona hari abakirara hanze.

Nk’uko tubikesha Kigali Today, ku ikubitiro hasuwe Umurenge wa Cyuve aho basanze imiryango itatu ibayeho ku buryo byashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko barara hanze.

Aba bayobozi batunguwe no kubona umugabo ukiri muto witwa Munyaziboneye Faustin uri mu myaka yo gukora, abana n’umuhungu we w’imyaka 18 hanze.

Mu bisobanuro uwo mugabo yatangarije ubuyobozi, yavuze ko yagize ibibazo bimutera guhungabana nyuma yo kuba yarigeze gutunga amafaranga menshi arahomba n’umugore we aramuta asigara mu gahinda gakabije.

Umwe mu baturanyi be, na we aremeza ko icyatumye uwo mugabo asa n’utaye umutwe, ari uburyo resitora ye yahombye, amafaranga yose yari afite arashira asubira mu cyaro.

Munyaziboneye Faustin n’umuhungu we w’imyaka 18 barara hanze (Ifoto/Kigali Today)

Uwo muturage avuga ko bishyize hamwe bashakira Munyaziboneye aho kuba ariko ngo inzu agenda ayisenya gake gake akuramo ibiti kugeza ubwo imuguyeho.

Munyaziboneye utahakanye ibyo abaturanyi be bamushinja byo kwisenyeraho inzu, yavuze ko agiye kwisubiraho ndetse n’ubuyobozi bumwemerera kumushakira inzu yo kubamo, ariko akajya yiyishyurira ubukode nkuko Guverineri Gatabazi abivuga.

Agira ati “Twanze kumusiga mu kirangarira yabagamo, tumushakira inzu yo kubamo, ariko tumusaba kujya akora akiyishyurira ubukode kuko bigaragara ko ari umugabo ukiri muto kandi ufite imbaraga”.

Umukuru w’Umudugudu wa Rubika mu kagari ka Migeshi uwo muryango utuyemo, yemereye Guverineri Gatabazi ko kuva ku wa mbere itariki 11 Ugushyingo 2019, uwo mugabo n’umwana we azabafasha kubona akazi k’ubuyede kazajya kabafasha kubaho no kwishyura inzu.

Ubuyobozi kandi bwasuye na Kankera Béatrice, ubana n’abana be mu nzu y’amatafari ya rukarakara ituzuye, ukeneye amatafari yo kuzuza inzu n’inzugi kuko ari ikirangarira akaba atagira n’ubwiherero.

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwiyemeje gufasha uwo mugore nkuko Guverineri Gatabazi abivuga.

Agira ati “Uyu mubyeyi uba mu nzu ituzuye, murabona ko amatafari ageze hagati ikaba itanafunze, akeneye amatafari yo kuzuza iyi nzu igakingwa tukamushakira n’ubwiherero. Dusize tumushakiye inzu aba arimo aho izishyurirwa n’umurenge wa Cyuve mu gihe cy’ukwezi kumwe, agasubira mu nzu ye yuzuye”.

Guverineri Gatabazi kandi yasabye abaturage gutegura umuganda wo kubakira uwo mugore no kumucukurira ubwiherero. Abo bayobozi basuye n’umugore witwa Mukandamage Vestine, umupfakazi ubana n’abana be bane mu nzu isakajwe amabati ashaje cyane aho banyagirwa n’imvura.

Guverineri avuga ko na we bagiye kumusakarira inzu ati “Ku wa mbere azasakarirwa kandi abafundi batwemereye umuganda twamaze kubagezaho amabati”.

Mukandamage Vestine, umupfakazi ubana n’abana be bane mu nzu isakajwe amabati ashaje cyane aho banyagirwa n’imvura (Ifoto/Kigali Today)

 

Nyuma yo gusura iyo miryango itagira amacumbi, Guverineri Gatabazi yagiranye inama n’abaturage abakangurira gukora, baharanira kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ko Leta ari yo izabakemurira ibibazo byose.

Guverineri Gatabazi kandi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kujya batanga amakuru mu gihe babonye hari ibibazo by’abaturage bakeneye ubufasha, abasaba kwirinda guhishira ibibazo byateza abaturage ingaruka, kandi bakagombye guhabwa ubutabazi, mu kubanenga yabahaye ingero z’ibyiciro by’abayobozi.

Ati “Hari abayobozi b’ubwoko bune. Umuyobozi ubona ibintu bibi ntamenye ko ari bibi, uwo akwiye kuva mu buyobozi akabuharira ababishoboye, hari ubona ibintu bibi agahitamo kugumana na byo, uwo akwiye guhwiturwa akabyumva akabikora bitaba ibyo akavaho, hari ubona ibibi agaharanira ko bihinduka, hakaba n’umuyobozi ubona ibibi akabihisha akinumira, uyu ni umugizi wa nabi”.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities