Nyuma y’aho bigaragariye ko mu karere ka Musanze hari abangavu baterwa inda zitateguwe, ikigo cy’urubyiruko cya Muhoza gikomeje kugira uruhare rukomeye mu gufasha abangavu kwirinda kugwa muri uwo mutego kibicishije mu biganiro bishingiye ahanini mu kwigisha iby’ubuzima bw’imyororekere.
Mu rugendo abanyamakuru bibumbiye mu muryango w’abanyamakuru bakora ku nkuru z’ubuzima (ABASIRWA) bakorera mu turere twa Musanze na Burera, basuye ikigo cy’urubyiruko cya Muhoza mu karere ka Musanze, gitanga inyigisho ku buzima bw’imyororokere.
Iki kigo kirimo ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko haba mu myidagaduro no guhanga imirimo. Hejuru y’ibyo ariko, kinafasha urubyiruko mu kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda inda zitateguwe.
Nyirahabineza Clementine (izina ryahinduwe) w’imyaka 21 y’amavuko, avuga ko yabyaye afite 17. Agaruka ku buryo yafashijwe n’ikigo cy’urubyiruko mu kongera kubaka ubuzima bwe.
Agira ati “Maze kumenya ko ntwite nabibwiye ababyeyi banjye banyima amatwi, ahubwo bahita banyirukana nisanga ku muhanda. Nibwo nagiye mu kigo cy’urubyiruko cya Muhoza, batangira kunyitaho, baranganiriza, banyigisha uko ngomba kwitwararika; bamfasha kwiga umwuga w’ubudozi. Magingo aya nditunze n’umwana wanjye.”
Umukozi ushinzwe kwita ku bangavu babyaye imburagihe mu kigo cy’urubyiruko cya Muhoza, Mutamba Flora, avuga ko buri wa Gatandatu saa cyenda z’igicamunsi, bakira abakobwa babyariwe iwabo ndetse n’abatarabyara, bakabigisha iby’ubuzima bw’imyororekere, kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse bagakangurirwa kwipimisha virusi itera SIDA.
Agira ati “Benshi mu bangavu babyaye twagiye tubakira hano bari mu buzima bubi bw’ubukene, bagahangayikana n’abana babyaye. Mbese ugasanga ari abana babyaye abandi bana…”

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Muhoza, Rwigamba Aimable, avuga ko kuva iki kigo cyashingwa habayeho gahunda yo gutanga ibiganiro by’ubuzima no gufasha urubyiruko gushaka akazi no guhanga umurimo.
Rwigamba agira ati “Twasanze ubushomeri bushobora kuba impamvu yo gutwara inda zitateganyijwe ndetse no kwishora mu mibonano mpuzabitsina ku bana bakiri bato”.
Akomeza agira ati “Duha urubyiruko amakuru yose ashobora kubafasha kwirinda, ntiduhisha udukingirizo ahubwo duhora hafi aho ababa bananiwe kwifata cyangwa se batinya kutugurira mu ruhame bashobora kutubona byoroheje. Usibye utwo dukingirizo, tunabaha ubujyanama tukabakangurira kwipimisha ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze. Iyo dusanze harimo abanduye tubashyikiriza ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro kugira ngo batangire gufata imiti”.
Rwigamba kandi avuga ko banashishikariza abasore kwisiramuza kuko uretse kuba ari n’isuku ku mubiri wabo ariko binatanga amahirwe yo kutandura ku kigero cya 60 ku ijana.
Mu bindi ikigo cy’urubyiruko cya Muhoza gikora, uretse guha urubyiruko aho bakinira imikino itandakanye ituma babasha kwirinda indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso n’izindi, banakora ubukangurambaga mu mirenge igize Akarere ka Musanze, ariko batanasubiza inyuma abaje babagana. Iyo bagiye mu mirenge babaha ibiganiro bibigisha kwirinda inda zitateganyijwe aho baboneraho n’umwanya wo kubapima ku buntu.
Ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu, Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abana baterwa inda buri mwaka, kuko imibare yo mu mwaka wa 2021 igaragaza ko mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 ari bo batewe inda bari munsi y’imyaka 18 harimo 9,188 bo muri iyi Ntara. Uturere dufite abakobwa babyaye benshi ni Nyagatare ifite 904, Gatsibo ifite 892 na Bugesera ifite 689.
Gaston Rwaka

kAYITANA GEDEON
July 2, 2024 at 10:10
IKI KIGO KIYOBOWE N’ UMUNTU W’ UMUGABO KANDI UFITE VISION IKAKAYE TU
Osmana Ndugu
July 2, 2024 at 10:11
PL ryari ishyaka ryiza ni uko ryaje kuvukira bwa kabiri muri RPF ariko ntacyo bitwaye ubwo biva inda imwe